00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 37 bajyanywe mu bitaro i Kigali kubera amata yo mu tujerekani tw’i Nyanza

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 10 December 2013 saa 10:00
Yasuwe :

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2 abantu bagera kuri 37 bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali kubera uburwayi bwo mu nda burimo no gucibwamo, bakaba bavugaga ko amata baguze i Mungandamure ya Nyanza aho bita kwa Hadji ari yo yabateye ubwo burwayi.
I Mugandamure mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, hacururizwa amata mu tujerekani akunda kugurwa n’abahisi n’abagenzi cyane cyane ababa bari mumodoka.
Aho ni ho ku itariki ya 9 Ukuboza, ubwo abantu barimo abagabo, (…)

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2 abantu bagera kuri 37 bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali kubera uburwayi bwo mu nda burimo no gucibwamo, bakaba bavugaga ko amata baguze i Mungandamure ya Nyanza aho bita kwa Hadji ari yo yabateye ubwo burwayi.

I Mugandamure mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, hacururizwa amata mu tujerekani akunda kugurwa n’abahisi n’abagenzi cyane cyane ababa bari mumodoka.

Aho ni ho ku itariki ya 9 Ukuboza, ubwo abantu barimo abagabo, abagore n’abana, bari mu modoka bahagaze bakahagura amata ari nayo bavuga ko yabaguye nabi, bagatangira gucibwamo, bakajyanwa mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali bamwe bamerewe nabi.

IGIHE yavuganye n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Nathan Mugume, avuga ko imiryango itanu igizwe n’abantu 37 ari yo yagiye kwa muganga.

Yagize ati "Abantu bagera kuri 24 ni bo bari bafite ikibazo cyo gucibwamo (impiswi) bari mu bitaro bitandukanye, bamwe bari kuri Polyclinique du Carrefour (Kwa Dr Gatsinga), abandi bari ku bitaro bya la Croix du Sud hamwe no mu bitaro bikuru bya CHUK."

Mugume yakomeje avuga ko aba barwayi bavuga ko icyabateye kurwara ari amata baguze i Nyanza kwa Hadji, ariko ngo ntawabyemeza.

Yagize ati "Amata twagiye kuyapima muri laboratwari, ubu ntawahita yemeza ko ari yo yabateye uburwayi cyangwa ari ibindi, ibisubizo ni byo bizagaragaza ukuri kw’icyateye aba bantu gucibwamo."

Kugeza ku isaha ya saa tatu z’ijoro, abarwayi batanu ngo ni bo bari basigaye mu bitaro, abandi bari bavuwe bahabwa n’imiti barataha.

Usibye aha hitwa i Mugandamure, hari n’ahandi henshi amata agurishwa mu tujerekani ku mihanda. Gusa biragoye kumenya ubuziranenge n’isuku byayo, dore ko aba acuruzwa n’abantu batandukanye.

Iyi nkuru turacyayikurikirana...

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages