Ibyo byagarutsweho ku wa 2 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kigaruka ku ngamba zafashwe mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza ry’Ibyaha no Kurwanya Iterabwoba muri RIB, Peter Karake, yavuze ko hari inganda z’ibinyobwa bisembuye zafunzwe kubera gukoresha ibinyabutabire bitemewe cyangwa gukora ibinyuranye n’ibyo baherewe uburenganzira.
Ati “Iperereza ryagaragaje ko ibinyabutabire bakoreshaga babivangaga mu buryo butemewe. Bakoraga ibitandukanye n’ibyo bemerewe kandi bakabikorera ahantu hihishe nko mu mwobo ku buryo washoboraga kuhagera ntumenye n’ibihakorerwa.”
Ikindi kibazo cyagaragaye mu nganda zafunzwe harimo umwanda ukabije no gukoresha ibikoresho bitemewe nko gutarira muri pulasitiki kandi bitemewe.
Yagaragaje ko mu minsi 10 ishize, habayeho iperereza kuri ibi binyobwa, hafungwa inganda zigera kuri 90 zengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse abantu barenga 50 barafungwa mu gihe abandi bagishakishwa.
Icyaha cyo gukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.
Izi nganda 90 zamaze gufungwa ziyongereyeho izindi zatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) ko zafunzwe ku wa 2 Kanama 2026.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko ibyo abo bantu bakoraga ari ubugome kuko bari bazi neza ingaruka bigira, ndetse asaba abantu kwirinda kongera kugura ibinyobwa byahagaritswe mu gihe ibikorwa byo kubikura ku isoko bikiri gukorwa.
Yavuze ko ubundi bidasobanutse neza uburyo inganda zikora ibinyobwa ari zo nyinshi mu gihugu kandi ibyo zikora ari byo bigoye gukora.
Ati “Tumenyereye ubundi ko mu gihugu dufite inganda ebyiri zenga izi nzoga za ‘bière’, ariko twasanze inganda zenga ibyuma bifite alcohol ya 40% zirenga 200 mu gihugu kandi ari byo bigoye gutunganya. Hari n’aho umuntu yabyukaga akavuga ati ‘nanjye nabikora ‘mumpe ethanol gusa nkwereke’ ubwo akabivanga ababinyoye bikabateza ibibazo.”
Mu ngaruka z’ibi binyobwa harimo kuba byongera indwara zitandura, ku buryo inzego z’ubuzima zigaragaza ko abazirwara biyongera, bityo n’Igihugu kikazakenera kongera amafaranga menshi mu rwego rwo kubavuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!