00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri baguye mu mpanuka esheshatu zabaye ku munsi umwe

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 18 February 2016 saa 09:05
Yasuwe :

Abantu babiri basize ubuzima, barindwi barakomereka mu mpanuka esheshatu zabereye umunsi umwe mu bice bitandukanye by’igihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuwa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2016, abantu babiri baguye mu mpanuka esheshatu zabaye mu munsi umwe, barindwi barakomereka ndetse bamwe muri bo bakomereka mu buryo bukomeye.

Inzego zishinzwe umutekano wo muhanda zakunze gutangaza ko impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije, akaba ariyo mpamvu hasohotse iteka rya Perezida wa Repubulika ritegeka imodoka zitwara abantu n’ibintu kugira akagabanyamuvuduko kazafasha mu buryo bwo guhangana n’umuvuduko ukabije w’abashoferi.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije w’abashoferi.

Yagize ati “Abashoferi, cyane cyane abakorera mu Ntara, bafite umuco utari mwiza wo kugendera ku muvuduko ukabije batitaye ku miterere y’imihanda, yaba itambitse cyangwa imanuka. Ibi bakabikora bagira ngo bagereyo vuba, ndetse bakore inshuro nyinshi mu kuvana no kugeza abagenzi aha n’aha, bityo bakorere amafaranga menshi. Uko kugendera ku muvuduko ukabije bishyira ubuzima bw’abashoferi n’abagenzi mu kaga”.

Nyamara ariko hari n’abagira uburangare mu gihe batwaye ibinyabiziga nabyo bigateza impanuka.

Ati “Hari imihanda hirya no hino irimo amakoni menshi, ku buryo umushoferi ashobora kugira ibibazo mu gihe yarangaye. Bishobora kumubera imbogamizi kugarura ikinyabiziga mu mwanya wacyo akarenga umuhanda, bityo agakora impanuka”.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakagendera ku muvuduko wagenwe, bakirinda uburangare cyane cyane kutavugira kuri terefoni n’ibindi, hagamijwe kwirinda impanuka.

Bitarenze tariki ya 26 Gashyantare 2016, abakora ubwikorezi n’abatwara abantu n’ibintu bagomba kuba bamaze gushyira mu modoka zabo utugabanyamuvuduko.

Abatazubahiriza ayo mabwiriza bakazabihanirwa, kuko Polisi y’Igihugu yashyizeho itsinda rizagenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Imwe mu mpanuka zikomeye zabaye mu ntangiriro z'iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages