00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu bane bahitanywe n’imvura i Kigali

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 21 September 2023 saa 03:46
Yasuwe :

Imvura yaraye iguye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yahitanye ubuzima bw’abantu bane bo mu muryango umwe.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Nzeri 2023.

Rubingisa yihanganishije umuryango wabuze abawo, awusaba gukomera.

Yagize ati “Icyo dusaba abaturage ni ukugira ngo twumve ko ibihe byahindutse. Imvura yagwaga yariyongereye. Iri kudutwara ubuzima. Mwaraye mubonye ibyago twagize. Twabuze umuryango ugizwe n’abantu bane, umubyeyi n’abana babiri ndetse na se ubabyara yari yakomeretse ariko twaje kumva ko yitabye Imana.’’

Yavuze ko kuri ubu imvura y’umuhindo yamaze kugera hasi bityo abaturage bakwiye kuba maso birinda ko yabateza ibibazo.

Rubingisa yavuze ko “Hari inzira z’amazi zitagikemura ikibazo cyo gutwara amazi, zabaye nto, amazi yabaye menshi. Mu gihe zitarakemurwa, turasaba abaturage kwimuka.’’

Umuryango wagwiriwe n’inzu wari utuye mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Rubingisa yavuze ko imvura yaguye kandi bari bamaze igihe bakora ubukangurambaga mu gusaba abaturage kwimuka no kuva mu manegeka.

Ati “Mu mezi yo muri Gicurasi hari abo twatunguye ariko dutangiye ubukangurambaga, twababwiye kwitegura. Mu kwitegura harimo kwimuka n’aho abana bakwiga.’’

Yavuze ko hari abatangiye kwimuka kandi bikwiye ko n’abandi bumva ko ari ku “bw’amagara yabo.’’

Yakomeje ati “Ibyago byatugwiririye nk’inzego za Leta ntabwo twakongera kwemera ko bitubaho. Nubwo twagize ibyago hakagira abaducika, hari ahandi inzu zaguye mu Gitega. Niba twabonye ibyabaye, ntitwakongera gutinda n’isegonda rimwe ngo umuntu akize amagara ye.’’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko imvura yaguye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yahitanye abantu bane ku Gisozi
Meya wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abaturage kwihutira kwimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko imvura iri kugwa ari nyinshi
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage n'Iterambere, Urujeni Martine, yavuze ko hafashwe ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abakora ubuzunguzayi no kubashyira mu masoko yemewe
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yasabye abaturage gukomeza kwimenyereza imihanda yubakwa kuko igamije kugabanya umuvundo w’imodoka
Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye byiganjemo ibijyanye n'ubuzima bw'abatuye Umujyi wa Kigali
Umunyamakuru Mutesi Scovia, nyiri Mama Urwagasabo, abaza ikibazo mu kiganiro n'itangazamakuru
Iki kiganiro n'itangazamakuru cyabereye mu Cyumba cy'Inama mu Mujyi wa Kigali
Mu bitabiriye ikiganiro harimo n'abayobozi nshingabwikorwa b'uturere tugize Umujyi wa Kigali

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages