00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Inkuba yakubise abanyeshuri babiri, umwe yitaba Imana

Yanditswe na Mukwaya Olivier, Thamimu Hakizimana
Kuya 29 August 2018 saa 06:07
Yasuwe :

Mu mvura yaguye mu masaa munani kuri uyu wa Gatatu, inkuba yakubise abanyeshuri babiri biga ku Rwunge rw’Amashuri Gatolika rwa Kanama, umwe yitaba Imana naho mugenzi we amerewe nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Tuyisenge Anoncée, yabwiye IGIHE ko aba bana bakubiswe n’inkuba bari mu nzira basubira ku ishuri.

Yagize ati “Mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo basubiraga ku ishuri inkuba yabakubise umwe yitaba imana naho mugenzi we akaba arembye arimo kwitabwaho n’abaganga.’’

Muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nabwo inkuba yakubise uwitwa Samuel Uwihanganye wo mu Murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi, wari uryamye mu nzu n’umugore we n’abana.

Yanakubise Edouard Nsabimana wo mu Murenge wa Twumba ndetse mu Murenge wa Murundi naho inkuba yahakubise umuntu.

Mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Musasa, yahakubise umwana wigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza nawe ahita apfa.

Aba biyongera ku barenga 30 bakubiswe n’inkuba mu mvura yaguye guhera muri Mutarama uyu mwaka, biganjemo abo mu Karere ka Nyaruguru, Karongi, Ngoma na Rulindo.

Uko wakwirinda gukubitwa n’inkuba

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (Midimar), yagiriye inama Abanyarwanda zo gushyira umurindankuba ku nyubako, kwirinda gukorakora no kwegera amadirishya ariho ibyuma bya giriyaje, inzugi n’imiryango, amatiyo y’amazi byose bikoze mu byuma.

Yabasabye kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe utizeye ko inyubako yawe ifite umurindankuba no kwirinda gukoresha telefoni mu gihe imvura irimo imirabyo n’inkuba.

Midimar isaba abantu kwirinda kugama ahantu hari iminara y’itumanaho no munsi y’ibiti, kwirinda ahantu hahanamye nko ku mpinga y’imisozi, kuva ku igare cyangwa ipikipiki ukihutira kujya kugama no kuva muri pisine, inzuzi n’ibiyaga mu gihe imvura itangiye kugwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, kivuga ko iyi mvura yatangiye kugwa muri Kanama izageza mu gihe cy’umuhindo ikigwa. Ni ukuvuga ko nta zuba rizongera gucana igihe kirekire muri uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages