Imibare itangazwa na Polisi, igaragaza ko mu mwaka wa 2016, yakiriye ibirego by’abashinjwa ibyaha byo gusambanya abana bingana na 1362, mu gihe Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yatangaje ko muri uwo mwaka, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 444 batewe inda.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa no kurengera abana muri Polisi y’u Rwanda, Sp. Béline Mukamana, yabwiye RBA ko hakiri inzitizi ko amakuru atangwa y’abana bafashwe ku ngufu.
Yagize ati “Umwaka ushize wa 2016, twakoze dosiye 1362 tuzishyikiriza ubushinjacyaha. Tukaba tuvuga ko iyo mibare ari mike kuko nka Minisiteri y’Ubuzima muri raporo yakoze y’abana babyariye kwa muganga bataruzuza imyaka 18, yagaragaje ko habyariye abana 17444. Wagereranya n’amadosiye Polisi yakoze ugasanga ari make. Bigaragara ko ihohoterwa rigikorerwa abana abantu bakarihishira, ntibatange amakuru.”
Ukurikije imibare uko imeze, usanga hari abantu barenga 16082 bateye abana inda batigeze bamenyekana, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kudatanga amakuru.
Mu kiganiro ’Kubaza bitera kumenya’ cyo kuri iki cyumweru, Minisitiri wa Migeprof, Espérance Nyirasafari, yavuze ko iki ari ikibazo gihangayikishije.
Yagize ati “Mu by’ukuri iki ni ikibazo kiremereye twumvise imibare Polisi yatubwiye. Ubu ni ikibazo cyaduhagurukije twese.”
Iyi minisiteri n’izindi nzego zatangije ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, bugamije gukangurira abantu gutanga amakuru no kuganiriza inzego z’ibanze ngo harebwe abo bana abo aribo n’icyakorwa nk’uko Nyirasafari yabisobanuye, ati “Dufite gukorana ngo tubanze tumenye n’abo bana kuko turabona imibare ariko turifuza kumenya abo bana ni bande, aho bari ni mu midugudu dutuyemo? Birababaje, ubu icyo tugomba kwihutira gukora ni ukumenya ababateye inda.”
Minisitiri yavuze ko abana bagomba guhita batanga amakuru mu gihe basambanyijwe ndetse bakanasigasira ibimenyetso.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC), Dr Uwera Claudine Kanyamanza, yavuze ko Komisiyo itazihanganira umuntu wese utita ku mwana cyangwa uhishira amakuru kuri iki cyaha.
Bimwe mu bisabwa uwasambanyijwe cyangwa umenye uwasambanyijwe mu gusigasira ibimenyetso, harimo kudakarabya uwafashwe ku ngufu mu masaha byibuze 72, kubika ibimenyetso nk’iby’imyenda yari yambaye yacitse cyangwa iriho amasohoro, kwihutira kumushyikiriza Polisi igakusanya ibimenyetso hakanakorwa ibizamini n’ibindi.
Minisiteri inavuga ko mu rwego rwo kurinda abana basambanywa n’abakozi mu gihe babasigaranye, harimo no kuyoboka gahunda yo gusiga abana ku marerero.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ibyaha biza ku isonga mu bikorerwa abana harimo icyo gufatwa ku ngufu, gukuramo inda, kubata, kubica, kubashora mu buraya, kubacuruza no kubakoresha imirimo ivunanye.
Umwanzuro wa 22, w’umwiherero w’abayobozi wabaye ku nshuro ya 14, ugaruka ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.
Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, giteganyiriza umuntu wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana, igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO