00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka i Kabuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 May 2017 saa 10:05
Yasuwe :

Ahagana saa mbili na makumyabiri, i Kabuga usa n’umanuka ujya i Rugende, habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yasaga n’ijya i Rwamagana yagonganye na Coaster yari itwaye abagenzi maze bamwe barakomereka.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel, yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko abantu babiri barimo n’umushoferi wa Coaster aribo bayikomerekeyemo bikomeye.

Ati “ Ni byo. Imodoka ya Coaster yavaga i Kabuga yagonganye na Fuso yavaga i Rugende imbere y’aho polisi ikorera ariko abantu babiri barimo n’undi mugenzi umwe nibo bakomerekeyemo bikomeye bahise banabajyana kwa muganga abandi n’ibyoroheje."

Umwe mu bavoka bari bagiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu modoka yari ikurikiranye n’iyi yakoze impanuka, Me Rwagasore Jean Claude, yabwiye IGIHE ko iyi modoka y’ikamyo yakatiye igare ryari imbere yayo hanyuma ihita igongana na Coaster.

Yakomeje avuga ko abari bicaye ku ntebe ebyiri inyuma ya shoferi bakomeretse ku buryo bukomeye ndetse nawe arakomereka bigorana kumukuramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages