Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel, yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko abantu babiri barimo n’umushoferi wa Coaster aribo bayikomerekeyemo bikomeye.
Ati “ Ni byo. Imodoka ya Coaster yavaga i Kabuga yagonganye na Fuso yavaga i Rugende imbere y’aho polisi ikorera ariko abantu babiri barimo n’undi mugenzi umwe nibo bakomerekeyemo bikomeye bahise banabajyana kwa muganga abandi n’ibyoroheje."
Umwe mu bavoka bari bagiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu modoka yari ikurikiranye n’iyi yakoze impanuka, Me Rwagasore Jean Claude, yabwiye IGIHE ko iyi modoka y’ikamyo yakatiye igare ryari imbere yayo hanyuma ihita igongana na Coaster.
Yakomeje avuga ko abari bicaye ku ntebe ebyiri inyuma ya shoferi bakomeretse ku buryo bukomeye ndetse nawe arakomereka bigorana kumukuramo.



















TANGA IGITEKEREZO