00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka ya bus yavaga i Kampala igana i Kigali

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 February 2019 saa 04:30
Yasuwe :

Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, yakoreye impanuka i Kabare muri Uganda, batatu barapfa abandi 19 barakomereka.

Iyo mpanuka yatewe n’uko imodoka ya Trinity yagonganye n’ikamyo ifite Purake y’i Burundi, yerekezaga i Kampala mu rucyererera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko iyo modoka ya Trinity yari itwaye abagenzi 34 barimo Abanyarwanda 14, Abanya-Uganda 10, Abarundi umunani, Umunye-Congo n’Umunya-Kenya.

CP Kabera yavuze ko amakuru amaze kumenyekana ari uko hapfuyemo batatu barimo abashoferi bombi na Kigingi wari kuri iyo kamyo.

Ati “Hamaze kwitaba Imana abantu batatu, abashoferi babiri b’izo modoka n’umutandiboye w’ikamyo. Muri abo nta munyarwanda urimo. Abakomeretse ni 19 ariko imibare iracyakusanywa neza.”

Harimo 15 bakomeretse byoroheje, bane bakomeretse bikomeye barimo abanyarwanda batatu n’umurundi.

Yakomeje avuga ko hoherejwe Ambulance ijya gutwara abakomeretse kugira ngo bavurirwe mu Rwanda abandi bajyanwa ku bitaro byo muri Uganda.

Imodoka ya Trinity yangiritse bikomeye
Ikamyo yagonganye n'imodoka yari itwaye abagenzi bagana i Kigali
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yatangaje ko abantu batatu aribo bamaze kugwa muri iyi mpanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages