Abaturage ntibahwemye gutaka ko bahohoterwa bakimurwa huti huti, bagahabwa ingurane idahagije babwirwa ko aho batuye hagiye gukorerwa ibikorwa by’inyungu rusange, kandi rimwe na rimwe ugasanga ni imishinga y’abantu ku giti cyabo igiye kuhakorerwa.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umushinga w’ubutaka [Land Project] binyuze muri USAID, bwagaragaje ko abaturage bamwe banenga uburyo igikorwa cyo kubimura gikorwa, 80% by’abimuwe guhera mu mwaka wa 2007 bavuze ko byakozwe nabi, ndetse ngo bahawe ingurane idakwiriye.
Ailey Hughes, ushinzwe umushinga w’Ubutaka muri USAID, yagize ati “Bamwe mu baturage bavuze ko imishinga y’abantu ku giti cyabo igamije inyungu ariyo ihabwa agaciro hagendewe ko iri ‘mu nyungu rusange’ cyangwa hakavugwa ko iteganyijwe mu gishushanyo mbonera.”
Mu bindi byagaragajwe ni uko inzego zishinzwe kwimura abantu zitazi neza impamvu uruhare rw’umuturage rukenewe, ahubwo ngo usanga kenshi zumva ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ari bwo buvugana n’abaturage.
Abaturage bakunze kugaragaza icyifuzo cy’uko igenamigambi n’igenagaciro byanozwa kandi hagasesengurwa ingaruka kwimura abantu bigira ku mibereho n’ubukungu bwabo, kunoza uburyo bwo kubaha ingurane, kubamenyesha mbere y’igihe ko bazimurwa, kubaha umwanya bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo byo kubimura, kugabanya ibikubiye mu nyungu rusange zituma bimurwa, gukuraho ingingo ibuza kutishyura ibintu bito byakozwe ku butaka n’ibindi.
Iki kibazo cy’ingutu kibangamiye igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda gisa n’ikimaze gufata indi ntera giterwa n’uko bamwe mu bagenerwabikorwa baba badafite amakuru afatika.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ishami ry’ubutaka no gutunganya amakarita mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yagize ati “Ikibazo cy’ingutu gihari ni ukutamenya amakuru naho umuturage yayashakira.”
Mu rwego rwo kugera ku iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene, Leta y’u Rwanda yahisemo kwimura abantu hitawe ku nyungu rusange mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka no kubaka imihanda, ingomero n’ibindi.
Guhera mu mwaka wa 2007, abantu bagera ku 30.000 biganjemo abatuye mu cyaro barimuwe kubera inyungu rusange, mu ngo hafi 5000 z’abimuwe, 49% bimukiye mu midugudu, 44% bagumye mu gace bari basanzwe batuyemo mu gihe 7% bimukiye mu wundi Murenge, Akarere cyangwa Intara.


















TANGA IGITEKEREZO