Ubwicanyi bwakorewe Abagogwe bwabaye hagati ya Ugushyingo 1992 na Mutarama 1993, bukorwa n’Interahambwe zari zaratojwe n’Abafaransa mu kigo cya gisirikare cyaho. Aba baturage kandi bivugwa ko ari nabo bageragerejweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu Bigogwe, bavuga ko mu 1992 babonaga ingabo z’u Bufaransa zabaga mu Rwanda zifata urubyiruko rw’Abahutu muri ako gace zikaruhera imyitozo mu kigo cya gisirikare cyari muri ako gace ari narwo nyuma rwakoreshejwe mu bwicanyi.
John Kimbirima w’imyaka 64, yabwiye The New Times ko nyirarume na mubyara we batawe muri yombi ndetse akaba aribwo aheruka kubaca iryera, aho akeka ko bishwe n’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe, zari zishyigikiwe n’iz’Abafaransa.
Avuga ko imyitozo abo baturanyi babo baherewe muri icyo kigo cya gisirikare bidatinze bayishyize mu bikorwa muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, aho we yivugira ko yiboneye bica abantu 300 barimo n’abavandimwe be.
Bifuza ko ingabo z’Abafaransa zaryozwa ibyo byose
Nyuma y’imyaka 23 Jenoside yakorwe Abatutsi ibaye, Kimbirima avuga ko ingabo z’Abafaransa zagize uruhare muri ibi bikorwa zikwiye kuryozwa ibyo zakoze mu Rwanda, zigezwa imbere y’ubutabera ndetse zikanabisabira imbabazi.
Ati “Leta y’u Bufaransa ishobora gufasha mu kwerekana abasirikare bayo yari yarohereje hano kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze. Niba idashoboye kubagaragaza, nisabe imbabazi mu izina ryabo.”
Yakomeje agira ati “Iyo ntekereje ibyo bakoze, nibaza ko ari bo bigishije abaturanyi bacu kutwica bitewe n’uko babahaye imyitozo ndetse nyuma yo kuyibaha baraduteye.”
Jean Gashati nawe warokokeye mu Bigogwe, yavuze ko ingabo z’u Bufaransa zafashe se umubyara zimujyana mu kigo cya gisirikare cyari muri ako gace, arakubitwa ndetse aranafungwa bamusaba amakuru y’ingabo za FPR.
Mu mpera za 2016 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’abasirikare bakuru b’u Bufaransa 20 bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bwavugaga ko iri perereza rizakorwa kuri aba basirikare 20 hagendewe ku makuru yamaze gukusanywa aho bagomba gusabwa ibisobanuro ku byo bakekwaho kugira ngo harebwe niba bashyikirizwa inkiko.
Aba basirikare 20 bagiye gukorwaho iperereza, ubushinjacyaha bwatangaje ko bamenyeshejwe binyuze mu nzira zemewe ndetse ko bwizeye koroherezwa n’uruhande rw’u Bufaransa muri icyo gikorwa kugira ngo iperereza rigende neza.
Muri iyo baruwa yohererejwe uyu mushinjacyaha iturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa; Muhumuza yasabaga ubufatanye bw’ubutabera bw’u Bufaransa kugira ngo ‘abakozi b’ibiro by’ubushinjacyaha by’u Rwanda, kuri Ambasade y’u Rwanda i Paris, bazakoreshe ibazwa abasirikare 20 b’u Bufaransa bari mu butumwa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.” Harimo kandi ko mu mategeko y’u Rwanda, ‘bakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu’.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2017, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko kugeza n’ubu u Rwanda rugitegereje ko u Bufaransa busubiza ku busabe rwatanze.
Ati “Ntacyo turabwirwa n’uruhande rw’u Bufaransa , turizera ko bari gushaka amakuru ku buryo badusubiza nk’uko bikwiye kuba biteganyijwe.”
Yavuze ko u Bufaransa kimwe n’u Rwanda, bwemera ko ubutabera bukwiye gukora akazi kabwo bityo ariyo mpamvu yizeye ko hari icyo bugomba gukora kuri ubu busabe.



















TANGA IGITEKEREZO