00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Somalia basuye Urwego rw’Umuvunyi bigira ku bunararibonye bwarwo mu kurwanya ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2017 saa 08:26
Yasuwe :

Itsinda ry’abanya-Somalia riri gukorera urugendoshuri mu Rwanda ryasuye Urwego rw’Umuvunyi risobanurirwa imikorere yarwo, ingamba zo kurwanya ruswa, imikoranire n’izindi nzego muri uru rugamba.

Aba bashyitsi bageze mu Rwanda ku itariki ya 24 Nyakanga uyu mwaka, bakaba barasuye inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Transparency International Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere(RGB) na NPPA.

Mu biganiro bagiranye n’Urwego rw’Umuvunyi batangaje ko bigiye ku bunararibonye bwarwo n’uburyo hari imikoranire myiza n’izindi nzego zisanzwe zifite aho zihurira no kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere myiza.

Abdirahman Ali Gureye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya ruswa muri Puntland(Somalia) yatangaje ko yishimiye kuza kwigira k’u Rwanda.

Yagize ati “Aho tugeze mu bihugu bitandukanye tukababwira ko dufite ikigo gishinzwe kurwanya ruswa bahita batubaza niba twaba twarageze mu Rwanda ngo turwigireho. Icyo gihe nasubizaga ko tutarajyayo, ariko ubu nishimiye cyane kuba nje kwigira mu Rwanda”.

Mu bagize iri tsinda harimo umukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere muri Somalia (UNDP-Somalia) TENDAI Chabvuta na we wavuze ko mu mishinga bafite yo guteza imbere inzego z’igihugu cya Somalia bifuza kubanza kwigira ku bihugu bya Afurika nk’ u Rwanda mbere yo kwigira ku bihugu by’ i Burayi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Nkurunziza Jean Pierre, yavuze ko ari iby’igiciro kuba ibihugu biza kwigira ku Rwanda by’umwihariko ku Rwego rw’Umuvunyi, bikaba bigaragaza ko hari intambwe ikomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa.

Aba bashyitsi banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho bavuze ko ibyo babonye ari indengakamere, ndetse kuba igihugu kimaze gutera intamwe ifatika mu myaka 23 gusa ari nk’igitangaza.

Basuye kandi Ubushinjacyaha bukuru (NPPA) bagirana ibiganiro n'ubuyobozi
Intumwa zo muri Somalia mu biganiro n'Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire
Dr Usengimana Felicien yakiriye intumwa zo muri Somalia muri RGB
Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere muri Somalia (UNDP-Somalia) TENDAI Chabvuta
Izi ntumwa zanasuye Polisi y'u Rwanda zigirana ibiganiro ku kurwanya ruswa
Iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Itsinda ryaturutse muri Somalia hamwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye basuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages