00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Sudani bazigira muri UR bashimye ikaze bahawe mu Rwanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 3 December 2023 saa 01:40
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri Sudani boherejwe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bavuga ko bishimiye kubona igihugu kibakirana ubwuzu, ndetse bakemererwa gukomeza amasomo yabo nta nkomyi.

Bageze mu Rwanda nyuma y’uko mu gihugu cyabo hadutse intambara kuva muri Mata 2023 yatumye amashuri yo mu Murwa Mukuru Khartoum afunga imiryango.

Aba banyeshuri babigarutseho ku wa 1 Ukuboza 2023, ubwo batambagizwaga bimwe mu bice bigize Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, cyane cyane ahari Agashami kigisha Ubuvuzi.

Abaganiriye na IGIHE bavuga ko bishimiye kuba bari mu Rwanda, aho bagiye gukomereza amasomo yabo nta mbogamizi kuko ari ahantu heza, hari umutekano usesuye n’ikirere cyiza.

Uwitwa Wisam Sami yavuze ko anejejwe no kuba agiye gukomereza amasomo ye muri Kaminuza yo mu Rwanda ndetse ko nta kintu cyamubuza kuyakomeza kuko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Yagize ati “Ubu ngiye kujya nigira ahantu heza, hari ikirere cyiza n’ubusitani butoshye. Mu by’ukuri hameze neza.’’

Yakomeje ati “U Rwanda narwumvaga gusa ariko nari ntararugeramo, nyuma yo kuhagera nasanze ari igihugu cyiza gifite amahoro n’umutekano. Nakiriwe neza kuva ku kibuga cy’indege kugeza ubu. Nizeye ntashidikanya ko tuzarangiza amasomo yacu neza kuko na Kaminuza y’u Rwanda yiteguye kutworohereza.’’

Mugenzi we Mohammed Elhadi w’imyaka 22, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Abanyarwanda bakira ababagana.

Ati “Aha mba numva ari nko mu rugo, tumeze neza, tubanye neza n’abo twasanze kandi twiteguye gukomeza amasomo yacu nta kibazo. Nabanje kumva i Huye hakonje ugereranyije na Kigali ariko natangiye kuhamenyera. Indi mbogamizi nari ngifite n’ururimi rw’abo tuganira dusaba serivisi hamwe na hamwe muri Huye ariko ibindi byose nta kibazo.’’

Ku kijyanye n’amafunguro yo mu Rwanda, Mohammed yavuze ko nta cyamutunguye kuko ayo muri Afurika asa.

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Muhizi Charles, wayoboye ibikorwa byo kumenyereza abanyeshuri kaminuza, yavuze ko muri iki gihe Sudani iri mu ntambara biteguye gufasha aba banyeshuri gukomeza amasomo yabo kuko u Rwanda ruzi neza icyo kubura amahoro bivuze.

Yagize ati “Aba banyeshuri bavuye muri Kaminuza yigisha iby’Ubuvuzi yitwa University of Medical Sciences and Technology (UMST) iherereye mu Mujyi wa Khartoum muri Sudani. Urabona ni urubyiruko, baracyari bato. Kubaho batiga kaba ari agahinda cyane.’’

Abayobozi ba UMST bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwo mu Rwanda bemeranya ko bazakomeza amasomo yabo mu gihugu. Biteganyijwe ko bazahigira amasomo atatu mu mezi atanu, yarangira bagasubira mu gihugu cyabo, umutekano nuba wagarutse.

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Muhizi Charles, avuga ko u Rwanda rwumva cyane akaga k'abandi kuko ruzi neza igisobanuro cyo kubura amahoro

  Baziga amasomo yabo yihariye nta ho bazahurira n’Abanyarwanda

UR Huye izakira abanyeshuri 500 ariko ku ikubitiro hageze 200. Bazakomezanya amasomo n’abarimu babo basanganywe mu gihe Kaminuza y’u Rwanda izabaha ibyumba byo kwigiramo mu gihe abasanzwe batari kwiga nko mu minsi y’impera z’icyumweru n’ikindi gihe.

Dr Muhizi ati “Bazakomeza gahunda yabo, icyo tuzajya tubatiza ni ibyumba byo kwigiramo, laboratwari no kuba twabaha abarimu igihe byaba ngombwa.’’

Mu masomo bazahabwa harimo aho bazajya bajya mu bitaro bitandukanye mu kwimenyereza umwuga kuko UR ifitanye imikoranire n’ibitaro bine byo ku rwego rw’akarere.

Amashuri yo muri Sudani yafunze imiryango kubera intambara yashyamiranyije Ingabo za Leta ziyobowe na General Abdel Fattah Al-Burhan n’Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) ziyobowe na Mohamed Hamdan Daglo.

Kaminuza ya UMST yo yamaze kwigarurirwa n’abarwanyi bayihindura ibirindiro byabo nk’uko byemezwa n’abayobozi bayo.

Bateze amatwi amabwiriza azagenga imyigire yabo muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye
Bazajya biga mu mpera z'icyumweru no mu bindi bihe hari umwanya abanyeshuri bo mu Rwanda batize
Izi nkumi n'abasore biteguye gukomereza amasomo yabo mu Rwanda mu mutekano usesuye bari baraburiye iwabo
Ku ikubitiro UR-Huye yakiriye abanyeshuri 200 bavuye muri Sudani mu gihe biteganyijwe ko abazoherezwa bagera kuri 500
Mohammed Elhadi yabwiye IGIHE ko atigeze agorwa n'amafunguro yo mu Rwanda kuko ngo yasanze ari nko mu rugo iwabo
Prof Gashegu Julien wigisha mu Ishuri ry'Ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda asobanurira abanyeshuri ibijyanye n'imyigire muri UR-Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages