Ubuyobozi bwa Norrsken bwatangaje ko ‘Kizibanda ku kongerera ubumenyi ba rwiyemezamirimo bubafasha guhanga udushya mu burezi, ubuzima, gukorera hamwe, ibiribwa, ibidukikije, ubuhinzi n’ibindi’.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Kamera, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Norrsken, Funda Sezgi, yavuze ko kugeza uyu munsi nta ngano y’amafaranga iki kigo kizatangirana iratangazwa kuko ibikorwa byacyo bikinozwa.
Yavuze ko bizibanda ku gutanga amahugurwa no kubahuriza hamwe ngo bungurane ubumenyi, kizafasha u Rwanda muri gahunda yo guhanga udushya n’imirimo no kongerera ubumenyi ba rwiyemezamirimo bato.
Ati “Ba rwiyemezamirimo bakunze kugorwa no kubona igishoro ariko nanone no kubona impano nyayo. Icyo iki kigo kizabafasha, ni inama z’uko bakora ubucuruzi kugira ngo babashe nko kubutegura neza, kubona abakiliya, kubona aho bashora imari.”
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’itumanaho muri Norrsken, Eric Ljunggren, yavuze ko bahisemo kwagurira ibikorwa mu Rwanda kubera gahunda rwashyizeho zoroshya gukora no gutangiza ishoramari.
Raporo Banki y’Isi iheruka gutangaza umwaka ushize igaragaza ko yerekanye ko urwego rw’ingufu mu Rwanda, rwavuye ku mwanya wa 119 mu mwaka wabanje rugera ku wa 68.
Iyi ni imwe mu nkingi za mwamba zatumye n’u Rwanda, rwongera kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 29 ku Isi ruvuye ku mwanya wa 41.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rubahaye ikaze mu kwagura ibikorwa byabo byo gufasha ba rwiyemezamirimo guhanga udushya, kuko ari gahunda na guverinoma ishyize imbere.
Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite ibigo bifasha ba rwiyemezamirimo byinshi ariko rufite intego yo kugira uburyo bunonze bwo kurufasha no guteza imbere urwego rw’abikorera mu gihugu, Norrsken ikazagifasha kubigeraho.
Ati “Bazaba bafite abantu bazafasha mu kubaka ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo kugira ngo babafashe kurushaho guhanga ibishya binoze, banoza ibihangano byabo no kubijyana ku isoko ariko batibanze gusa ku masomo yo mu Rwanda ahubwo no mu Karere dutuyemo no muri Afurika hose.”
Uyu muryango umaze igihe ukorana n’ikigo ‘Mass Design Group’ cy’abahanga mu by’ubwubatsi bawufasha gutegura imiterere y’ikigo bazubaka mu Rwanda.
Umushinga wo kucyubaka uteganya ko amashuri yakoreshwaga na Ecole Belge ariyo bazavugurura ndetse bakongeramo izindi nyubako bijyanye n’uko bifuza kucyubaka.
Amasezerano yo gutangira gutunganya izi nyubako yashizweho umukono kuri uyu wa Mbere ariko nta taliki kizatangira gufasha ba rwiyemezamirimo iratangazwa.
Minisitiri Ingabire yavuze ko mu gihe bari gutegura izo nyubako bagomba no gukorana na Minisiteri ayobora bagashyiraho ibisabwa kuri ba rwiyemezamirimo bazajya basaba gufashwa n’icyo kigo n’ibikenewe cyane cyaheraho gishyira mu bikorwa gahunda zacyo.
Ati “Hari ibizagenderwaho bisanzwe bihari ariko bikeneye kunozwa. Icyo bareba ni ibihangano ushobora gukoresha atari mu Rwanda gusa ushobora kujyana no mu bindi bihugu, kureba ibihangano n’impinduka byagira kuko bareba uko ibi bihangano bishobora gukura abaturage mu bukene.
U Rwanda ni igihugu cya kabiri Norrsken igiye gukoreramo nyuma ya Suède, rukaba igihugu cya mbere muri Afurika. Uyu muryango washinzwe na Niklas Adalberth mu 2016, awushoramo miliyoni 70 z’amayero.
Uyu muryango ufite abafatanyabikorwa basaga 70 muri Suède barimo McKinsey, Nordic Capital, PWC n’abandi. Ukorana na ba rwiyemezamirimo basaga 340 n’ibigo bigera ku 120. Ufite intego ko mu myaka 10 uzaba umaze kwagurira ibikorwa byayo mu masoko 25.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO