00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyaburera babwiwe umwihariko w’imikorere ya Sena muri gahunda ya ‘Menya u Rwanda’

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 February 2018 saa 01:40
Yasuwe :

Itsinda ry’abaturage bo mu Karere ka Burera basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basobanurirwa inshingano z’abasenateri n’abadepite ku gihugu no ku banyarwanda, n’umwihariko wabo ugereranyije n’ibindi bihugu.

Senateri Musabeyezu Narcisse yaganirije aba baturage ku wa 23 Gashyantare 2018, basuye Inteko mu gikorwa cyiswe ‘Menya u Rwanda’ cyateguwe n’ikigo ‘Iby’Iwacu’ cyamamaza kikanamenyekanisha ibikorwa na serivisi.

Iri tsinda ryabanje gusobanurirwa amateka y’ingoro y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda irimo abadepite 80 n’abasenateri 26.

Aba baturage basobanuriwe ko mu nshingano z’Inteko zirmo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no guhagararira abaturage, Sena ikagira umwihariko wo kumenya no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo.

Senateri Musabeyezu yagarutse ku itandukaniro rya Sena y’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu, avuga ko ishyira imbere inyungu n’ubumwe by’abanyarwanda.

Yagize ati “Aho dutaniye n’ahandi, ibindi bihugu nk’ubu natorewe mu Majyaruguru, nagombye kuba nkorera Amajyaryguru. U Rwanda iyo umaze gutorwa ntuba uri Umusenateri w’abagutoye. Iyo tumaze gutorwa uba umusenateri w’igihugu cyose.”

N’abadepite nabo hatitawe ku nzira yatowemo, uwoherejwe n’imitwe ya poltiki cyangwa abandi bahatanira imyanya, bareba inyungu z’abaturage mu gihe mu bindi bihugu usanga bavugira bakanareba ibibazo by’aho bahagarariye gusa.

Umwe mu itsinda ry’abo baturutse mu Karere ka Burera, Mujawamariya Margaret, yabwiye IGIHE ko urugendo bakoze ari ingirakamaro kuko basobanuriwe amateka y’Inteko Ishinga amategeko n’imikorere yayo, ku buryo bazabibwira n’abandi.

Umuyobozi w’Ikigo Iby’Iwacu, Umulisa Fiona Cécile, yavuze ko by’umwihariko ‘Menya u Rwanda’ izafasha abantu kumenya no kunoza serivisi.

Yagize ati “Iki gikorwa rero kiraza gufasha amaserivisi kuko twafashije ibicuruzwa (Products) mu buryo bwo kwerekana ibikorerwa mu Rwanda ariko mu buryo bwa serivisi twazanye ‘Menya u Rwnda’, aho dukangurira Abanyarwanda kurumenya no kumenya iby’iwacu byiza.”

Mu mpera za Nzeri 2017 nibwo ku nshuro ya mbere mu Rwanda iki kigo cyari cyakoresheje muri parking y’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC mu Mujyi wa Kigali, imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda hagamijwe kubimenyekanisha.

Uretse ku banyarwanda, gahunda ya ‘Menya u Rwnda’ izanashishikarizwa abanyamahanga kurushaho kumenya no gusobanukirwa serivisi zitangwa mu Rwanda. By’umwihariko abakobwa n’abagore bakazahabwa amahirwe yo gutwara imodoka zijyana abagiye muri iki gikorwa cyo gusura ahantu hatandukanye.

Itsinda ry’abaturage bo mu Karere ka Burera basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda riri muri gahunda ya ‘Menya u Rwanda’
Baganirijwe bicaye muri Sena y'u Rwanda
Senateri Musabeyezu Narcisse yaganirije Abanyaburera basuye Inteko
Banasobanuriwe amateka y'Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu
Basobanurirwa amateka y'Inteko Ishinga Amategeko
abakobwa n’abagore bawe amahirwe yo kujya batwara abagiye muri gahunda ya ‘Menya u Rwanda’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages