Izi ntumwa zakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ku wa kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2015 abasobanurira uburyo Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu iterambere ry’umugore n’uburinganire ifatanyije n’izindi nzego za Leta.
Yabasobanuriye ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kurwanya ihohoterwa no guharanira iterambere ry’umupolisikazi ndetse no gufatanya na Leta mu kurwanya ihohoterwa rikorewa abagore n’abakobwa.
Yabasobanuriye ko uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu ari ingenzi ku muryango ariyo mpamvu no muri Polisi y’u Rwanda uburinganire bwitabwaho cyane kandi hakabaho gukorana n’izindi nzego za Leta zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
IGP Gasana yabasobanuriye ko kuva Polisi y’u Rwanda yajyaho mu 2000 uburinganire bwitaweho hashyirwaho ingamba zikubiyemo inama ngarukamwaka ihuza abapolisikazi bakigira hamwe ibibazo bahura na byo n’ingamba zo kubikemura.
Yababwiye kandi ko kuri ubu abapolisikazi bafasha mu kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Aamahoro bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku Isi, Ubu umubare w’igitsina gore muri Polisi y’u Rwanda ukaba umaze kugera kuri 20% ibyitezwe kugera kuri 35% mu mwaka wa 2018.
Izi ntumwa zari ziyobowe na Colonel Eric Lusaala ushinzwe ubushakashatsi muri iIPSCT, ziri mu rugendoshuri ruzamara iminsi itanu mu Rwanda basura inzego zitandukanye zishinzwe ibijyanye n’iterambere ry’umugore, biga ubumenyi butandukanye bazashyira mu bikorwa bageze iwabo.
Bavuze ko bigiye byinshi kuri Polisi y’u Rwanda uburyo yita ku iterambere ry’umugore n’uburinganire bw’ibitsina byombi.
Colonel Lusaala yavuze ko u Rwanda ari ntangarugero kuko babashije kubona ibisubizo bitandukanye mu bushakashatsi barimo kandi bizabafasha kubaka inzego z’ikigo cya ( IPSCT) mu nzego za gisirikare ndetse na polisi mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire n’iterambere hagati y’ibitsina byombi.
RNP



















TANGA IGITEKEREZO