Umushinga mpuzamahanga w’Abanyalibiya (World Islamic Call Society ) WCIS wahaye ibikoresho bitandukanye radiyo y’Abayisilamu mu Rwanda, Voice of Africa mu rwego rwo kuyifasha kunoza ibikorwa byayo by’itangazamakuru nyuma y’iminsi iyi radiyo ivugwamo umwiryane no kudahemba abakozi.
Ibikoresho byatanzwe birimo mudasobwa, imashini itanga umuriro w’amashanyarazi, televiziyo, intebe n’ibindi byose hamwe bifita agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni umunani.
Umuyobozi wa World Islamic Call Society, Sulaymani Abu Aza yavuze ko batanze ibi bikoresho mu rwego rw’amasezerano bagiranye n’iyi radiyo ngo bayiteze imbere ku rwego rw’ubushobozi.
Yagize ati “Turabasaba kubifata neza bikazatanga umusaruro, bigirira akamaro abaturarwanda.”
Uretse ibikoresho kandi ngo uyu muryango uzafasha iyi radiyo kongera ubushobozi bw’abakozi ubahemba.
Umuyobozi w’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Mufti Kayitare Ibrahim yavuze ko iyi nkunga bahawe izabafasha kongera ubushobozi bw’iyi radiyo yajyaga ihura n’ibibazo byinshi.
Yagize ati “ Radiyo yari ifite ikibazo cy’ibikoresho icy’imashini y’umuriro(generator); n’ikibazo cya internet, byose birakemutse.
Nubwo iyi radiyo ishaka kwiyubaka, abanyamakuru bayo n’abandi bakozi bamaze amezi atandatu badahembwa.
Iki kibazo ngo kigiye gukemuka nkuko Mufti Kayitare yakomeje abivuga.
“ Icyo kibazo turimo kucyigaho ndumva mu minsi ya vuba tuza kugikemura, duhembe abakozi haba habonetse abaterankunga cyangwa batabonetse.”
World Islamic Call Society ni umuryango ukora ibikorwa bitandukanye ku Isi birimo uburezi n’iyogezabutumwa.
Sulaymani avuga ko mu gihe Libiya izaba ifite amahoro, uyu muryango ntuzahwema gutera inkunga iyi radiyo.
[email protected]


















TANGA IGITEKEREZO