00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini bagiye kuganira ku kibazo cy’ibiyobyabwenge mu Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 November 2018 saa 09:17
Yasuwe :

Mu cyumweru gitaha hateganyijwe inama izahuza abafata ibyemezo barenga 1500, aho bazaganira ku kibazo cy’ibiyobyabwenge bikomeje kugariza abatari bake mu gihugu.

Inzego z’abanyamadini mu Rwanda zivuga ko iyi nama izabera muri Kigali Conference and Exhibition Village” hazwi nka Camp Kigali, iri muri gahunda yatangijwe n’abafite amadini mu guhangana n’ibiyobyabwenge.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu 4,149 aribo bafatiwe mu byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge mu mwaka ushize, hejuru ya 71% bakaba bari hagati y’imyaka 18 na 35.

Mu ntangiriro za 2018 nibwo hashyizweho urwego rugizwe n’abanyamadini ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta biciye mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), mu guhangana n’iki kibazo.

Umuyobozi wa Peace Plan, Musenyeri Alex Birindabagabo, avuga ko ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri, aho bwise, “Kugwa kwa Goliath”, bukazakurikirwa na gahunda ya Rwanda Shima Imana. Biteganijwe ko iyi gahunda ngo izakorwa hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Hazasakazwa ubutumwa buvuga ku kurwanya ibiyobyabwenge, biteganyijwe ko buzagezwa ku bantu barenga miliyoni eshatu cyane cyane urubyiruko, mu bukangurambaga bwabanje, twakoze igenzura dusanga 67% by’abarebwaga nabwo barabiretse, abandi barabatizwa ndetse n’abandi bashinga amashyirahamwe.”

Naho Rev. Euphrem Karuranga umuvugizi wa ADEPR, we avuga ko banagira uruhare mu gufasha n’ababaswe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, nk’uko yabitangarije The New Times.

Agira ati “Tugerageza gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko baba barabaswe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, bamwe tubajyana Iwawa ariko tukanabakurikirana kugira ngo turebe ko batazagaruka ngo babisubiremo.”

Mu mwaka ushizwe kandi hafashwe abantu 48 bacuruza ibiyobyabwenge, aba bakaba bari munsi y’imyaka 18 nk’uko Polisi y’u Rwanda bitangaza.

Mu myaka itanu ishize, Polisi ivuga ko ifite ibyaha birenga ibihumbi 18 bifitanye isano n’ikoreshwa by’ibiyobyabwenge, nk’uko the new times kibivuga.

Hagati ya 2010 na 2015, ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, byakiriye abarwayi 1432 bafite indwara z’ihungabana kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, nk’uko Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda cy’ubuzima RBC kibivuga.

Umuyobozi wa Peace Plan, Musenyeri Alex Birindabagabo, avuga ko ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages