Ni imyanzuro bafatiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamadini, REMA na RGB ku ngingo yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y’ikirere.
Mu byagarutsweho harimo gushishikariza abantu gutekesha gaz, gukoresha ibinyabiziga byifashisha ingufu zitangiza, guca amashashi na pulasitiki zikoreshwa incuro imwe n'ibindi.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko amadini n'amatorero afite ibikorwa birimo amahoteri n'amashuri, ku buryo ashobora kwigisha abaturage abaha urugero rwiza.
Ati “Umuturage ushobora kumuhindura kuko wamusobanuriye cyangwa wamuhaye urugero rwiza.”
Mu ngamba bamwe mu banyamadini bagaragaje, harimo gukoresha ubutumwa bw’inyandiko zizasomerwa abayoboke mu nsengero, abandi bavuga ko bazabinyuza mu nama n'ibiganiro bafite vuba aha, kugira ngo bakore rya genemigambi.
Nkundabantu Ndiringiye Isaac wari uhagarariye Perezida w’inama y’Aba-Protestant mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa Radio Inkoramutima, yavuze ko bagiye gukoresha ibitangazamakuru byabo mu gushishikariza abaturage kwita ku bidukikije.
Ati “Dufashe ingamba ko tugiye gukoresha ibyo bikoresho byiza imana yaduhaye, ibyo bitangazamakuru nka za Radio, turusheho gukangurira abanyarwanda n’abakristu bagize inama y'amatorero y’aba-protestant mu Rwanda kugira ngo bite ku bidukikije.”
Pasiteri Gasangwa Gerard wo itorero ryitwa Rwanda for Jesus we yagarutse ku bijyanye no kurwanya imyuka yangiza ikirere n’ubuzima bw’abantu, avuga ko abanyamadini bakwiye kwihutira gufasha abagicana agatadowa.
Ati “Niba tubasha gushishikariza abantu mituweri bakagenda batanga ubufasha umuturage wese akagerwaho n’ubuvuzi, nta kuntu twashaka ibyo bisubizo bindi ariko umubyeyi wonsa ufite umwana w’uruhinja ari bubyuke mu gicuku agiye kumureba no kumwonsa, ntamwonsereze ku gatadowa kandi na none karigucumba wa mwotsi?"
"Hari amatara matoya ashobora gusimbura agatadowa, ni icyo dushobora gufatanyiriza hamwe twese abanyamadini n’inzego za leta n’abandi bafatanyabikorwa.”
Umuyobozi muri RGB ukuriye Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango itari iya leta, Kangwagye Justus, yavuze ko umusanzu w’amadini udahigishwa uruhindu, bityo ko babizeyeho ubufatanye.
Ati “Ntahantu mu Rwanda wajya cyangwa se muri gahunda, mu igenamigambi ngo ushakishe uruhindu uruhare rwanyu.”
Hemejwe ko raporo zizajya zitangwa n'amadini n'amatorero muri RGB, zitezweho kuzajya zifasha mu kwerekana igipimo abanyarwanda bagezeho bita ku bidukikije no kurwanya imihindagurikire y'ikirere.










Ibitekerezo 0