Byatangajwe ku wa 28 na 29 Nzeri 2023, mu mahugurwa y’umuryango nyarwanda utari uwa leta uharanira iterambere ry’umwana urubyiruko n’umugore Save Generations Organization, binyuze mu mushinga ugamije kongerera abangavu n’ingimbi ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwifatira ibyemezo ku mibiri yabo no gukumira icyakwangiza ubuzima bwabo kubera kutagira amakuru y’ukuri kandi ahagije ku buzima bw’imyororokere.
Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa kuva 2018, kuri ubu ukaba uri gushyirwa mu bikorwa mu gace kawo ka kabiri ku bufatanye na Kvinna Till Kvinna.
Kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere ni kimwe mu bitera ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, amakimbirane mu miryango ndetse n’izindi ngaruka zigiye zitandukanye.
Anicet Nzabonimpa wahuguye ndetse akaba n’inzobere mu buzima bw’imyororokere, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri gufata intera.
Ati “Usanga hari uwahohoteye undi mu muryango, hagati mu bashakanye, hagati mu babyeyi n’abana, cyangwa mu bavandimwe. Ibi bigaragaza ko hakiri ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara. Aya mahugurwa rero byari ngombwa ko ahabwa abanyamadini n’amatorero bakatubera umuyoboro ugeza ubutumwa bukubiyemo inyigisho zigamije kurandura ibibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kugabanya ingaruka ziterwa no kutagira amakuru y’ukuri ku buzima bw’imyororokere."
"Ni uburyo bwiza kandi bwo kugeza inyigisho kuri benshi bitewe n’uko abanyamadini n’amatorero aho batuye bumvwa cyane. Usanga benshi babizera bakabumva, binyuze muri uko kubizera natwe twizeye tudashidikanya ko aya makuru bavanye hano nibayavuga koko ashobora kuzumvwa na benshi".
Jeannette Daria Uwamahoro, Umukozi w’Akarere ka Gasabo, yasabye abanyamadini kuba urugero mu kwigisha abandi kuko ubutumwa butangiwe mu matorero, bugera kuri benshi mu gihe gito.
Yabasabye kuba indorerwamo buri wese yibonamo agakuramo amakuru y’ukuri ku buzima bw’imyororokere.
Nibagwire Léonie waje ahagarariye Save Generations Organization yavuze ko amahugurwa yateguwe kugira ngo atange ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ndetse no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati “Abahagarariye amadini ni abantu babasha kumvikana muri sosiyete bitewe n’uko bumvwa na benshi tukaba tubona ko bazadufasha ku buryo bworoshye guhindura imyumvire ya benshi, kubera ko haraho usanga hakiri ikibazo cy’myumvire itari yo ku buzima bw’imyororokere ndetse ugasanga iyo myumvire ari nayo itiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abanyamadini babana nabo umunsi ku munsi, muri aya mahugurwa rero twiteze ko benshi bazahinduka ndetse bagahindura imyumvire y’abo bayobora.”
Pasiteri Abatoni Venancie waje uhagarariye itorero Successful Christian Ministries , yavuze ko bagiye gushyiramo imbaraga mu kwigisha abangavu n’ingimbi, urubyiruko n’ababyeyi muri rusange bakarushaho kugira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere.
Yagize ati "Nibyo koko twateguraga amahugurwa ndetse tugategura amateraniro y’urubyiruko ugasanga tubabwira kuva mu cyaha ndetse tubereka ko icyaha ari kibi ariko tutabaha ingingo zifatika z’aho icyaha kiva cyangwa se kiremerwa, ariko uyu munsi Save Generations Organization yatwaguye cyane mu bitekerezo ndetse twunguka ubumenyi buzadufasha kwegera urubyiruko tukabigisha, tubategura kuba itorero ry’ejo hazaza, tubategura kuba igihugu no kuba umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina."
Karangwa Idi uri mu bitabiriye amahugurwa yagize ati “Natwe ubwacu tugomba gufata iya mbere mu kurwanya ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibazo bishingiye ku kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere Urubyiruko nirwo maboko y’igihugu, ni amaboko y’idini. Dukwiye kubigisha tukabaha amakuru kuko ibyo tubabwiye babasha kubyumva muburyo bworoshye bitandukanye n’undi wese."
Umuryango Save Generation Organization usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye bigamije guharanira iterambere ry’umwana urubyiruko n’umugore, ni ibikorwa bikorerwa mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’amajyepfo, Bugesera na Nyagatare mu Ntara y’iburasirazuba, Burera na Rutsiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!