00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini mu gihirahiro ku birebana n’ urusaku rubuza umudendezo abaturage

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 15 October 2014 saa 08:00
Yasuwe :

Ingingo zirebana n’urusaku mu mategeko y’u Rwanda ziribazwaho byinshi nyuma y’aho bamwe mu banyamadini n’abacuranga mu tubari baterewe muri yombi ubutitsa bazira gukoresha ibyuma by’imizindaro biteza urusaku rukabije rukabuza umudendezo abaturage.
Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda itereye muri yombi abayobozi b’insengero 7 n’ abacuruza mu tubari 2, abanyamadini n’abandi bifashisha umuziki mu bikorwa byabo bya buri munsi bijyanye n’ubucuruzi, baratakambira Leta y’u (…)

Ingingo zirebana n’urusaku mu mategeko y’u Rwanda ziribazwaho byinshi nyuma y’aho bamwe mu banyamadini n’abacuranga mu tubari baterewe muri yombi ubutitsa bazira gukoresha ibyuma by’imizindaro biteza urusaku rukabije rukabuza umudendezo abaturage.

Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda itereye muri yombi abayobozi b’insengero 7 n’ abacuruza mu tubari 2, abanyamadini n’abandi bifashisha umuziki mu bikorwa byabo bya buri munsi bijyanye n’ubucuruzi, baratakambira Leta y’u Rwanda ngo ivugurure ingingo zirebana n’urusaku mu itegeko rihana ibyaha, no mu Itegeko Ngenga rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

Hari zimwe mu ngingo zagiye zigarukwaho na benshi, batemeranywa n’uburyo iri tegeko rishyirwa mu bikorwa; bizwi ko icyaha ari gatozi, ariko akenshi abafatwa si bo baba barimo guteza urusaku, abashyira mu bikorwa iri tegeko bavugwaho kuvangura, biragoye kumenya ikigero fatizo cy’amajwi yakoreshwa ntateze urusaku rubangamira abaturage.

Abayobozi b'amadini, abaperezida b'amakorali burizwa imodoka bakajyanwa mu buroko

Icyaha ni gatozi...

Ingingo ya 17 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko uburyozwacyaha ari gatozi ku wakoze icyaha, ariko ko kuryozwa indishyi byo bigengwa n’itegeko. Ibi bituma abanyamadini cyane cyane abayobozi, bibaza impamvu ari bo batabwa muri yombi mu gihe urusaku rwaba rutewe n’ibyuma by’umuziki.

Gusa ngo uko byamera kwose, pasiteri uyoboye amasengesho abyara urusaku, cyangwa se undi muvugabutumwa bahasanze ayoboye ikoraniro, ni we ugomba kubiryozwa nk’uko byatangajwe na Spt Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha Mukuru mu Mujyi wa Kigali.

Ese koko iyubahisha ry’ iri tegeko ryaba ririmo kurobanura?

Ingingo ya 600 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha ifite umutwe ugira uti “Urusaku rwa nijoro” igateganya ko “Umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano».

Ingingo y’108 y’ Itegeko Ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda iteganya ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).

Izi ni zo ngingo zigenderwaho hatabwa muri yombi abateza urusaku rubuza umudendezo abaturage, abanyamadini bakaba bavuga ko bidakwiye kugirirwa abaporoso n’andi matorero, ngo Abagatulika n‘ Abayisilamu bo babarenze ingohe nk’uko bamwe mu bayoboke b’Itorero ry’Abametodisite babitangarije BBC.

Kuri iki, Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta we itegeko ritareba, ko ariko batazajya gufata Padiri n’inzogera ye cyangwa Shehe (Sheikh) n’indangururamajwi ye mu gihe nta we uratanga ikirego avuga ko bimubangamira.

Urugero rw‘ amajwi yatera urusaku rubangamiye rubanda ni uruhe?

Imizindaro y'amadini isigaye ihambirwa ikajyanwa gufunganwa na ba nyirayo

Abanyamadini bakomeza bagaragaza ko bitoroshye kumenya urugero rwa nyuma rw’ ijwi ritabangamira umudendezo w’abaturage, cyane ko hari n’ababa baganirira bisanzwe mu rugo rumwe ariko bigahinduka urusaku bitewe n’umutuzo uri mu rugo rw’umuturanyi.

Ibi bituma bibaza niba no kuririmba byazaba bibujijwe, cyane ko bidashoboka ko Korali yaririmba ngo amajwi arorere gusohoka hanze y’urusengero, kabone n’aho bya byuma by’indangurura majwi byaba bitakoreshejwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt Mbabazi yemeza ko nta gipimo cy’urusaku ntarengwa gihari, ko ariko igihe cyose rurenze imbibi z’aho nyir’urusaku akorera, biba byahindutse icyaha.

N’ubwo ibi byemezo byafatiwe mu nama yo kuwa 17 Nzeri 2014, yahuje inzego z’umutekano, iz’ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero, ari na bwo hihanangirijwe abasenga basakuriza abo batari muri gahunda imwe, abakora ubuhanuzi bw’iterabwoba, abasengera abantu babahambiriye n’abandi, bakabibutsa ibyo amategeko ateganyiriza ibyo byaha byose.

Abanyamadini bakaba bakomeje gusaba inzego bireba ko zakwicara zikavugurura ingingo zirebana n’urusaku mu mategeko y’u Rwanda, byaba ngombwa hakanashyirwaho igipimo fatizo cy’amajwi cyangwa urusaku rwemewe.

Gusa hari n’abadatinya kuvuga ko ikibazo atari amajwi asohoka mu nsengero, ko ahubwo ikibazo gikomeye cyaba insengero zubatse mu kajagari, aho usanga inzu yari iyo guturamo yahindutse urusengero cyangwa icyumba cy’ amasengesho, bityo hakaba hakwiye gushyirwaho umurongo w’ahemerewe gushyirwa insengero, kugirango birinde abanyamadini na bo babone uburenganzira busesuye bwo gusenga mu buryo bashaka.

Pasiteri Munyamahoro w'itorero rya Methodiste yambitswe amapingu aratwarwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages