00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga 28 baje kwigira ku Rwanda kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 31 January 2016 saa 06:08
Yasuwe :

Abanyeshuri n’abarimu babo baturuka mu bihugu by’ u Busuwisi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bamaze icyumweru mu Rwanda muri gahunda yo kwiga no gusangira ubunararibonye n’Abanyarwanda kuri gahunda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kubabarira, gukumira amakimbirane ndetse no kuyahosha.

Aba banyamahanga bageze mu Rwanda tariki ya 24 Mutarama bikaba biteganyijwe ko bazasubira mu bihugu byabo kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Gashyantare 2016.

Muri bo harimo abanyeshuri 19 n’abarimu babo batatu baturutse mu Busuwisi, abanyeshuri batatu hamwe n’abarimu babo batatu baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu gihe cy’iminsi irindwi bamaze mu Ishuri Rikuru ry’Abapolotesitanti mu Rwanda (PIASS), bavuze ko bigiye byinshi ku Rwanda, by’umwihariko batangazwa n’intera Abanyarwanda bagezeho mu bwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agnes uturuka mu Busuwisi, muri Kaminuza ya Genève, yagize ati “Tumaze icyumweru kimwe hano mu Rwanda ariko twahigiye ibyiza byinshi, ni igihugu cy’amahoro n’abantu beza, twamenye amateka menshi yaranze igihugu harimo na Jenoside;twasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nyuma yaho dusura urwa Murambi, […]icyo nahigiye kigomeye ni uburyo bwo kubabarira ndetse no kwiyunga n’uwaguhemukiye”.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri PIASS, Prof. Viateur Ndikumana, yavuze ko abo banyamahanga baje mu Rwanda muri gahunda y’umubano ishuri ayoboye risanzwe rifitanye n’izindi Kaminuza zo mu mahanga.

Prof. Ndikumana, ahamya ko uruzinduko rw’abanyamahanga mu Rwanda rufite akamaro kanini, kuko bibonera amateka yaranze igihugu, n’uko Abanyarwanda babanye muri iki gihe, bigatuma bajya kunyomoza abashaka gusebya igihugu.

Prof. Ndikumana ati “Iyo abanyamahanga baje birebera ukuri, noneho bakagenda bavuga inkuru y’ukuri ku Rwanda, icyo ni ikintu gikomeye”.

Usibye gusangira amateka ajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubarira, abo banyamahanga n’ishuri PIASS baganiriye no ku bindi bitandukanye birimo kwimakaza amahoro ndetse n’ibijyanye n’iyobokamana.

Abanyamahanga bavuze ko bishimiye uburyo abanyarwanda babanye neza mu mahoro
Bamaze icyumweru muri PIASS baganira kuri byinshi byubaka
Abanyamahanga bemeza ko bazavuga ukuri nyako kuko abanyarwanda babayeho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages