00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga bashimye iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 28 May 2018 saa 10:22
Yasuwe :

Itsinda ry’abitabiriye Inama ya Munani y’Umuryango Mpuzamahanga ‘Cure International’ ifatanyije na ‘Good News of Peace and Development Rwanda’ bashimye uko imfungwa n’abagororwa bafashwe muri Gereza ya Mpanga, bashimangira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa nkuko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

Babigarutseho nyuma yo gusura iyi gereza no kureba imibereho y’abayirimo, urugendo rwakozwe nyuma y’inama yiga ku burenganzira bw’imfungwa n’ikiremwamuntu ndetse n’ivugururwa ry’amagereza yateraniye i Kigali kuva ku wa 22 Gicurasi 2018.

Abayitabiriye bavuga ko uwakoze icyaha kugira ngo yisange mu bo yasize mu muryango nyuma yo gufungwa bitwara igihe ariko bagashima ko mu Rwanda abafunze bigishwa kubana, kwidagadura no gukora imirimo yubaka igihugu.

Hamdiya Abdullah ukomoka muri Amerika wafungiwe imyaka 15 muri gereza ikomeye yagize ati “Nkifungwa numvaga ntazagira amahirwe yo kubonana n’umuryango wanjye ariko baransuraga bakanganiriza ndangije igihano ngaruka mu rugo meze neza bitewe nuko nasanze bantegereje mu muryango.”

Yavuze ko iyo urebye uko abagororwa babayeho bitanga icyizere ko bazasubira mu miryango bagaragaza impinduka ko bagororotse.

Yagize ati “Amategeko mpuzamahanga ntabwo yima uburenganzira abafungwa bityo n’igihugu kigomba kubafata neza nk’abandi baturage bose. Nyuma yo kurangiza ibihano bagomba gusubira mu miryango basubiranyeyo impinduka kubera inyigisho bababahawe. Abavuga ko u Rwanda rutubahiriza amategeko agenga abagororwa n’imfungwa barabeshya ahubwo bakwiye kumenya ko bagomba kurangiza ibihano bakaza mu miryango yabo nk’abandi baturage.”

Noe Gudino w’imyaka 25 wagiye mu buroko afite 17 yagaragaje ko abafungwa bakiri bato bakwiye guhabwa ubumenyi bubafasha guhinduka.

Yagize ati “Nafunzwe ndi muto, muri gereza hagufasha kwitekerezaho no kureba neza ku byaha byatumye ufungwa. Aha ndabona uburenganzira bw’abafunze n’abandi bagororwa bwubahirizwa kuko bakora byose. Gusa bazabashyiriremo amashuri ku buryo abato bajya biga bakavamo bafite impamyabushobozi mu cyiciro runaka zabafasha kwiteza imbere.”

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, yavuze ko babonye umwanya wo kuganira n’abaturuka mu bihugu bitandukanye harimo abakora mu magereza n’abigeze gufungirwa ibyaha.

Yagize ati “Iyi nama yabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko twanoza serivisi zitangirwa mu magereza atandukanye cyane ku bitabiriye inama kuko harimo abafunzwe batanga ubuhamya bw’uburyo babayeho muri gereza. Buri gihugu kigiye ku kindi kandi bizarushaho kugenda neza. Hari ibyo batwigiyeho nkuko bamwe babivuga ,ndetse bakaba banabibonye muri iyi gereza dusuye bahawe umwanya wo gutembera bihera amaso banaganira n’abafunze.”

Ubwo yafunguraga Inama y’Umuryango Mpuzamahanga ‘Cure International’ yitabiriwe n’abakomoka mu bihugu bisaga 10, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Rwigamba George, yahamije ko uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda bwubahirizwa 100 %.

Gereza ya Mpanga basuye ifungiyemo abasaga 7700, barimo n’abahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Pasiteri Jean Uwinkindi, Prof Leon Mugesera n’abandi baturuka hanze y’igihugu.

Ku wa 6 Gashyantare 2015 uwabaye Perezida wa Liberia Charles McArthur Ghankay Taylor, yasabye ko urukiko koherezwa gufungirwa mu Rwanda nyuma y’uko rumuhanishije igifungo cy’imyaka 50, ahamijwe ibyaha 11 birimo iby’intambara, ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu, arabyangirwa ajyanwa muri Gereza ya Frankland mu Bwongereza.

Ubu busabe bwatumye abasesenguzi ba politiki bibaza impamvu bamwe mu banyamahanga bifuza gufungirwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa RCS, SIP Hillary Sengabo, icyo gihe yatangarije IGIHE ko impamvu benshi bishimira gufungirwa mu Rwanda baba bizeye imiyoborere myiza n’umutekano usesuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages