Byagarutsweho kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019 ubwo bari muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ikoranabuhanga, mu gikorwa cyo kwakira no kumenyereza abanyeshuri b’abanyamahanga biga mu mashami y’iyo Kaminuza.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, yabwiye aba banyeshuri ko intego iyo Kaminuza ifite ari iyo kubaka icyizere n’ubushobozi mu banyeshuri, bibafasha guhangana n’ibibazo byugarije Isi.
Ati “Akamaro k’ibanze k’urwego rw’uburezi ni ukubaka icyizere mu rubyiruko, ni ukubaka ubushobozi mu rubyiruko…Muri rusange urubyiruko rurangije amasomo yarwo muri Kaminuza y’u Rwanda twifuza, ni urubasha kumva ibibazo bishobora gushyira mu kaga Isi, kumva ibibangamiye umugabane wacu.”
Muri ibyo bibazo harimo ubukene, ihindagurika ry’ibihe n’ingaruka zazo, kuzamura imibereho y’abaturage n’ibindi.
Prof Philip yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda igenda ikora ibishoboka byose mu gufasha abayigamo kugira icyizere n’ubushobozi bibafasha gukemura ibyo bibazo.
Muri ibyo harimo gufungurira amarembo abanyamahanga bifuza kuyigamo kugira ngo banagire umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abanyarwanda by’uko bahangana n’ibyo bibazo.
Prof Philip yavuze ko binakorwa mu buryo bwo kubongerera ubushobozi no kuzamura impano z’abayigamo binyuze mu kubashyiriraho Laboratwari zo gukoreramo ubushakashatsi n’ibindi bigamije kubafasha gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.
Ati “Hari byinshi byakozwe iyo urebye nk’inyandiko z’ubushakashatsi Kaminuza y’u Rwanda igenda ishyira ahabona kandi ibyo tuzakomeza kubikora. Tuzakomeza gufasha abakozi n’abanyeshuri bacu gukora ubushakashatsi, no kujya kwihugura mu mahanga.”
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, Dr Murigande Charles, yavuze ko gahunda yo gushishikariza abanyamahanga kwiga mu Rwanda, inagamije kuruhindura ahantu hihariye ku gutanga serivisi z’uburezi zihariye.
Ati “Twifuza ko Kaminuza yacu imenyekana hakaza abanyamahanga kuyigano n’abakozi kuyikoramo. Impamvu twifuza ko byagenda gutyo, twifuza ko abanyeshuri twigisha barangiza basobanukiwe neza n’ibibazo Isi ihanganye nabyo.”
Uyu muyobozi yavuze ko abanyeshuri bayo bagomba kuba biteguye gutanga umusanzu wabo ariko bagafatanya, haba abanyarwanda bayigamo n’abanyamahanga.
Ati “Ni ibibazo bigomba gukemuka habonetse ubufatanye bw’abatuye iyi Si. Twifuza ko abanyeshuri barangije muri iyi Kaminuza baba bashobora gukorana n’abantu bose, niyo mpamvu twiyemeje gukora ibishoboka byose ngo dushobore kuzana abaturutse hirya no hino kugira ngo bafatanye n’abanyarwanda gukemura ibyo bibazo.”
Aba banyeshuri basobanuriye ibyiza byo kwiga mu Rwanda, by’umwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda, birimo isura y’u Rwanda mu myaka 25 ishize, aho rwabashije kwikura mu bibazo byari birwugarije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu munsi rukaba rubarirwa mu bifite ubukungu butera imbere muri Afurika.
Hari kandi kuba rufite amahoro, umutekano, guverinoma ikora neza, isuku n’uburyo uwifuza kuhiga n’uhiga yoroherezwa mu buryo bwose bushoboka.
Ati “Ibyo niyo ntangiriro, uri umunyeshuri wa Afurika uvuga uti mfite icyifuzo cyo kuzagira akamaro mu gihugu cyanjye guhinduka no gutera imbere, wavuga uti reka njye kwiga muri kiriya gihugu cy’u Rwanda cyahindutse vuba na vuba.”
Yavuze ko hashingiwe ku mubare w’ubushakashatsi bwakozwe bugatangazwa, ibikoresho Kaminuza ifite n’imbaraga zishyirwa mu kuzamura ireme ry’uburezi n’ibindi, Kaminuza y’u Rwanda (UR) iza ku mwanya wa 82 muri Kaminuza 1520 zikomeye muri Afurika mu gihe mu 2013 yari inyuma ya 460.
Umunya-Liberia, Bob Christian Nicol, wiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’uburezi n’ubutabire muri Koleji ya Rukara, yavuze ko ajya guhitamo kuza kwiga mu Rwanda yabitewe n’amakuru yahoraga yumva ko ari igihugu gifite isuku.
Ati “Nashakaga no kuhakura ubumenyi bwihariye budakunze kuboneka muri Afurika y’Uburengerazuba. Uburezi bwo mu Rwanda buri ku rwego ruhanitse ugereranyije n’ahandi kuko nahuye n’abarimu bakunda umwuga ku buryo bwanshimishije.”
Yakomeje agira ati “Icyo nabwira abandi bifuza kwiga ni uko baza gukomereza amasomo hano mu Rwanda. Ibyo nabonye mu Rwanda ni ibintu bifatika, nahuye n’abanyamahanga batandukanye biga mu Rwanda, turaganira tunagereranya umwihariko warwo mu burezi bufite ireme ruha abanyeshuri.”
Umunya-Kenya, Halima Mohamed, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga, ibijyanye no guhuza ibintu kuri mudasobwa ku buryo abantu babibona bifashishije murandasi ‘Internet of Things’, yavuze ko yageze mu Rwanda mu Ukwakira 2018 aje kwiga ayo masomo.
Ati “Icyatumye nza kwiga i Kigali ahanini ni uko ishami niga ari hamwe mu ho ryigishwa kandi rijyanye n’icyerekezo cy’ahazaza ha Afurika. Iyo urebye gahunda y’umujyi ugezweho, Kigali ni umwe mu yayitangije kandi amasomo ndi kwiga ni imwe mu nzira yo guteza imbere imijyi igezweho.”
Kaminuza y’u Rwanda igaragaza ko abanyamahanga bayigamo ari 380 mu basaga ibihumbi 30 bayigamo.
Amafoto: Niyonzima Moise na Munyarugerero Gift



















TANGA IGITEKEREZO