00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga bagiriye icyizere ubucamanza bwo mu Rwanda binjira mu rugaga rw’abavoka

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 December 2014 saa 04:31
Yasuwe :

Mu bavoka 129 barahiye ku wa 23 Ukuboza 2014 harimo abanyamahanga 3 , kuba abanyamahanga baza mu Rwanda kuhakorera nk’abavoka bakinjira mu rugaga rw’abavoka ari kimwe mu bigaragaza ko ubu butabera bwizewe ku rwego mpuzamahanga. Abanyamahanga barahiye ni Gilles Paruelle wahoze ari umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka mu Bufaransa, Peter Kabatsi Rugwizangoga, wabaye Intumwa nkuru ya leta yungirije muri Uganda, n’undi wo muri Kenya.
Umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yavuze ko rumaze (…)

Mu bavoka 129 barahiye ku wa 23 Ukuboza 2014 harimo abanyamahanga 3 , kuba abanyamahanga baza mu Rwanda kuhakorera nk’abavoka bakinjira mu rugaga rw’abavoka ari kimwe mu bigaragaza ko ubu butabera bwizewe ku rwego mpuzamahanga.

Abanyamahanga barahiye ni Gilles Paruelle wahoze ari umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka mu Bufaransa, Peter Kabatsi Rugwizangoga, wabaye Intumwa nkuru ya leta yungirije muri Uganda, n’undi wo muri Kenya.

Umwe mu Banyarwanda barahiriye kwinjira mu rugaga rw'abavoka

Umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yavuze ko rumaze kugira abavoka benshi by’umwihariko kuba n’abanyanmahanga barimo kurwitabira bikaba bigaragaza ko urwego rugezeho rushimishije.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege we asanga kuba uru rugaga rukomeje kwitabirwa n’abanyamahanga ari ikimenyetso cyerekana ko ubutabera bw’u Rwanda bwizewe.

Yagize ati “ Tubahaye ikaze mu Rwanda. Ibi birerekana icyizere , atari ku rugaga rw’abavoka gusa, ahubwo muri rusange ku buyobozi bw’ubutabera mu Rwanda. Ndabizi neza, ko abanyamategeko bo mu Rwanda bazungukira ku buranararibonye bwanyu bukomeye, ndetse n’ubuhanga n’ubumenyi biciye mu gukorana.”

Uretse aba banyamahanga n’abavoka basanzwe harahiye na bamwe mu bayobozi bakuru ba leta n’abigeze kuba bo.

Harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta yungirije, Kalihangabo Isabelle.

Abandi binjiye muri urwo rugaga, ni Kayijuka Ngabo wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru mu Nkiko za Gisirikare na Bakamurera Jacqueline wahoze ari umucamanza, n’Intumwa Nkuru ya Leta yungirije muri Minisiteri y’Ubutabera.

Aba bavoka b’abanyamahanga bemerewe kwinjira muri uru rugaga, hagendewe ku Itegeko ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo ryuguruye amarembo rikemerera umwavoka usanzwe ari mu rugaga rw’Abavoka mu mahanga, kuba yakorera uwo mwuga mu Rwanda.

Mu Rwanda, habarurwa abavoka basaga 1000 mu gihe mbere y’umwaka wa 1997 bari 30.

Ubu butabera bw’u Rwanda bwagiye bushimwa n’amahanga, ubwo ibihugu bitandukanye byemeraga kohereza Abanayrwanda babifatiwemo bakekwaho ibyaha bya Jenoside bakaza kuhaburanishirizwa barimo Leon Mugesera, Munyagishari Bernard, Charles Bandora na Pasiteri Uwinkindi Jean.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages