00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bagiye gukorerwa ubuvugizi mu kwiga ay’ikirenga

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 26 April 2013 saa 01:58
Yasuwe :

Inama Nkuru y’Itangazamakuru irateganya gukorera ubuvugizi abanyamakuru, bwo kwiga amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse n’impamyabushobozi y’ikirenga, mu bihugu byo hanze.
Nk’uko bitangazwa na Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, avuga ko muri gahunda y’icyerekezo bihaye kingana n’imyaka itanu, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, ngo harimo kubongerera amahugurwa y’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Mugisha agira ati (…)

Inama Nkuru y’Itangazamakuru irateganya gukorera ubuvugizi abanyamakuru, bwo kwiga amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse n’impamyabushobozi y’ikirenga, mu bihugu byo hanze.

Nk’uko bitangazwa na Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, avuga ko muri gahunda y’icyerekezo bihaye kingana n’imyaka itanu, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, ngo harimo kubongerera amahugurwa y’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Mugisha agira ati “Abanyamakuru n’abayobozi bibitangazamakuru bashinzwe ibiganiro hamwe n’abafata amafoto, bakeneye kongererwa ubumenyi kugirango itangazamakuru rirusheho gukora neza”.

Avuga ko ibi bizafasha gushyira ingufu mu bitangazamakuru bihagarara gukora bitewe n’ubushobozi buke, ngo hakenewe imbaraga nyinshi kugirango ubwo bushobozi bubagereho. Agira ati “Umunyamakuru n’uwisanga muri uwo mwuga hakenewe ireme mubyo bakora, n’igitangazamakuru kikagira ubushobozi buhagije”.

Mugisha yongera ati “Hari igihe usanga ikinyamakuru kivuka bwacya kigafunga, ibyo byose biterwa no kutagira igenamigambi rihamye”.

Asubiza ikibazo cy’abanyamakuru bajya kwishakira imirimo itajyanye n’umwuga bakora, biterwa no guhebwa umushahara uri hasi cyane, Mugisha yavuze ko habayeho ibitangazamakuru bikora neza bikiyubaka mu nzego zose, byagira uruhare mu gufata neza abakozi babo batiriwe bajya gukora imirimo yindi kandi batigiye.

Mugisha avuga kandi ko hari gahunda y’uko bajya bakurikira ayo mahugurwa kuri internet, bitewe n’uko umwanya w’abo uba ari mutoya kugirango bayitabire umunsi ku wundi. Bikazakemura ikibazo cy’abakoraga amahugurwa ntibayarangize bitewe no gukora ingendo ndende bajya aho abera.

Umunyamakuru Mugabe Robert, avuga ko iyo gahunda ya MHC ari ingenzi cyane, kuko buri rwego rwose ruba rukeneye kongererwa amahugurwa no kwiyungura ubundi bumenyi mu ntera yo hejuru.

Mugabe avuga ko hakiri icyuho kinini mu banyamakuru bakora inkuru zo murwego runaka. Agira ati “Ibinyamakuru bike nibyo usanga bigira ukora mu bijyanye n’ubucamanza, ubuzima, ubukungu n’ibindi.”

Avuga ko abenshi muri bo bakora byose muri buri rwego, ibyo ngo bituma hatabaho umunyamakuru uzwiho gukora inkuru runaka mu kazi ke. Yongeraho ko hakenewe gukora ingendo shuri no mubindi bitangazamakuru byo hanze, bakareba uko abandi bagiye barushaho kwiteza imbere mu mikorere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages