Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baganiriye na IGIHE bavuga ko bazungukiramo uburyo bwo gukora igice kitoroshye mu itangazamakuru ndetse gisaba ubwenge bwinshi.
Aloyz Gonzaga Ntwali umunyamakuru kuri Radio Izuba avuga ko gukora inkuru icukumbuye bikunze kugorana bityo akaba yiteze gukuramo tekinike zamufasha gukora inkuru kinyamwuga.
Ati “Itangazamakuru ricukumbuye mu Rwanda rirashoboka ikingenzi ni ukumenya uwo ugiye kuvugisha nuko umuvugisha yaba ari umuturage cyangwa umuyobozi”
Edouard Madirisha akorera ikinyamakuru “Iwacu” cyo mu gihugu cy’u Burundi avuga ko aya mahugurwa ayitezemo byinshi cyane ko itangazamakuru ricukumbuye rizamufasha no gukora mu bihe bitoroshye.
Ati “Mu gihugu cyanjye harimo intambamyi zituma ako kazi katoroha ariko nzashobora kurenga izo nzitizi kubera aya mahugurwa”
Thomson Un dji Batangalwa wo kuri Radio Ngoma ya Amani yo muri Sud Kivu avuga ko yagiye ahura n’ibibazo byinshi mu itangazamakuru ricukumbuye akaba yishimiye aya mahugurwa.
Ati “Muri RDC dukorera mu bice bisa n’ibi goranye ariko aya mahugurwa azanyubakamo umunyamakuru mwiza,njye nkora inkuru zisobanutse ndetse zujuje ibyangombwa”
Dr Kayumba Christopher umwe mu bazatanga aya mahugurwa avuga ko aya mahugurwa y’itangazamakuru rihanitse ndetse rishingiye ku bucukumbuzi riha abanyamakuru kumenya gucukumbura inkuru no kumenya akamaro inkuru ifitiye abaturage n’ibindi.
Ati “Bazamenya inkuru ikorwa ite, bamenye akamaro inkuru ifite ndetse n’uburyo yasomwa kurusha izindi”
Avuga ko aya mahugurwa yafasha umunyamakuru gukora neza n’aho ubwisanzure bw’itangazamakuru butari cyane.
Aya mahugurwa yafunguwe na Cyprien Ndikumana umuyobozi wa (IPGL Institut Panos Grand Lacs ) na Peacemaker Mbungiramihigo, umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru bose bavuze ko aya mahugurwa agamije guha ububasha itangazamakuru ndetse basaba abayitabiriye kuyakurikira neza.
[email protected]
Twitter:@igihe.rw



















TANGA IGITEKEREZO