00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bo mu Rwanda barasabwa gusenyera umugozi umwe

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 28 December 2013 saa 03:55
Yasuwe :

Abanyamakuru bo mu Rwanda barasabwa gusenyera umugozi umwe kugira ngo barusheho kubaka itangazamakuru ry’umwuga, cyane cyane babaza inzego zibakuriye icyo zikora.
Ibi ni ibigarukwaho na Fred Muvunyi, Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura na Komisiyo y’itangazamakuru mu Rwanda (RMC: Rwanda Media Commission/Rwanda Self Regulation), aho asaba abayobozi b’itangazamakuru gukora ibishoboka byose bakagirirwa icyizere, kuko bitagenze bityo ntacyo bazaba bakorera itangazamakuru.
Fred (…)

Abanyamakuru bo mu Rwanda barasabwa gusenyera umugozi umwe kugira ngo barusheho kubaka itangazamakuru ry’umwuga, cyane cyane babaza inzego zibakuriye icyo zikora.

Ibi ni ibigarukwaho na Fred Muvunyi, Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura na Komisiyo y’itangazamakuru mu Rwanda (RMC: Rwanda Media Commission/Rwanda Self Regulation), aho asaba abayobozi b’itangazamakuru gukora ibishoboka byose bakagirirwa icyizere, kuko bitagenze bityo ntacyo bazaba bakorera itangazamakuru.

Fred Muvunyi avuga ko Urwego ayoboye rushinzwe mbere na mbere guharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, guharanira inyungu z’umuturage igihe bahohotewe n’itangazamakuru ndetse no guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, haharanirwa gukora itangazamakuru ry’umwuga. Bityo bakuzuzanya n’amashyirahamwe y’abanyamakuru kugira ngo hubakwe umwuga w’itangazamakuru, abanyamakuru bagira imbaraga n’ubushobozi, umwuga bakora uhabwe agaciro.

Muvunyi agaruka ku isenyuka rya hato na hato ry’amashyirahamwe y’abanyamakuru, agira ati “Icya mbere ni uko abahabwa inshingano zo kuyobora ayo mashyirahamwe, bagomba kubanza gukorera abanyamakuru. Si byiza ko abantu bakugiriye icyizere ngo bagutore, baguhaye ijwi, baguhaye intebe y’ubuyobozi, nurangiza ngo ugende wiryamire, wumve ko ukomeye ntiwibuke ko abo wirengagiza aribo bagushyizeho. Abayobozi nibakure amaboko mu mifuka bakorere abanyamakuru, nibakorere inyungu z’itangazamakuru kurenza uko bakorera inyungu zabo.”

Akomeza atangaza ko nibabigenza batyo, bagakorera inyungu z’abanyamuryango babo, hatazabaho urwikekwe. Agira ati “Twebwe aho tutazakora neza, mudutinyuke mutubaze. Ntituri abatware banyu, ahubwo turi abagaragu banyu. Abayobozi b’amashyiahamwe y’abanyamakuru mu gihe cyashize bagiye bateshuka ku nshingano zabo, ubu rero hifuza ko iyo sura yahinduka kandi kubera ko twatangiye gukorana bizagerwaho, bive mu magambo dukore.”

Mbungiramihigo Peacemaker, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’itangazamakuru mu Rwanda, we atangaza ko guhura kw’abayobozi w’amashyirahamwe y’abanyamakuru bakungurana ibitekerezo ku iterambere ry’itangazamakuru, ari intambwe ya mbere y’ubumwe bwabo. Agira ati “Bagombye gufasha bagenzi babo kwiyubakamo ubushobozi n’ubunyamwuga. Ntibafite ubumenyi bumwe n’icyerekezo kimwe ariko barahura bagahuza umurongo iyo baganiriye bakungurana ibitekerezo. Ni yo ntandaro yo kubaka ubumwe butuma bose batera imbere. Ni inking yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.”

Ndikumana Cyprien, ukorera Institut Panos Paris mu Burundi, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko abanyamakuru badashyize hamwe ntacyo bageraho. Agira ati “Kugira ngo abanyamakuru bashobore kuvuga rumwe biva ku bintu byinshi; biva mbere na mbere ku buyobozi butuma bumva ko bagize umuryango umwe. Bituruka rero ku bikorwa by’abayobozi babo bifitiye akamaro abanyamakuru. Iyo rero abayobozi badakoreye abo bayobora, byanze bikunze amashyirahamwe yabo arasenyuka. Iyo abayobozi b’abanyamakuru bakora niba badakorana n’abo bahagarariye, ngo bakorere mu nyungu zabo bagahitamo kwireba gusa, ntakabuza nta kintu na kimwe bashobora kugeraho. Gusa bitera umwiryane hagati yabo.”

Nkusi Leon, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusanzu, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko hari abamara gutorwa mu kuyobora amashyirahamwe y’abanyamakuru bakayahindura ayabo, bakumva ko ababatoye nta ruhare bayafitem ibyo bikaba byarabaye intandaro yo kudindiza iterambere ry’itangazamakuru.

Agira ati “Abanyamuryango mu ishyirahamwe barareshya, abayayobora bagomba kumva ko abo bayobora na bo bafite uruhare mu miyoborere yayo. Iyo inzego ziyoboye ishyirahamwe abanyamuryango iyo baryibonamo kandi bakagira uruhare mu mikorere yaryo, nta kabuza ritera imbere. Igituma amashyirahamwe y’abanyamakuru rero ataramba, byatewe n’imicungire mibi yayo, abayobozi bakayagira akarima kabo ariko ubu harimo ivugurura ku buryo n’abanyamakuru ubwabo bamaze kubona ko uruhare rwabo rukenewe ndetse n’abayobozi bayo baha umwanya abo bayobora.”

Amashyirahamwe y’abanyamakuru mu Rwanda yakunze kurangwa no kutagira umurongo uhamye w’imiyoborere, aho wasangaga benshi bavuga ko batayibonamo ndetse banenga abayobozi bayo ko bayahinduye akarima kabo aho kwita ku nyungu z’abo bayobora. Aho hashyiriweho Komisiyo y’Itangazamakuru mu Rwanda n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, benshi bavuga ko hari icyizere ko hari byinshi bizahinduka. Ibi ariko ntibibuza ko mu itangira ry’abayobozi batorewe kujya muri uru rwego hari abavugaga ko bamwe bafashemo imyanya bigwijeho imirimo n’ubundi isa n’iyo basanganywe mu zindi nzegi zikorana n’itangazamakuru mu Rwanda.

Guhura kw'abayobozi b'amashyirahamwe y'abanyamakuru ni byo bizatuma barushaho kwiteza imbere
Peacemaker Mbungiramihigo, Umuyobozi w'Inama Nkuru y'itangazamakuru mu Rwanda
Fred Muvunyi, Umuyobozi wa Komisiyo y'Itangazamakuru mu Rwanda
Ndikumana Cyprien, ukorera Institut Panos Paris mu Burundi
Nkusi Leon, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusanzu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages