00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bo mu Rwanda banenzwe kudakora kinyamwuga inkuru z’ubutabera

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 July 2016 saa 09:35
Yasuwe :

Inkuru zivuga ku butabera abazitara bakanazitangaza kinyamwuga ndetse n’abazicukumbura baracyari mbarwa, ibi bikaba bigira ingaruka zitandukanye ku muryango nyarwanda n’itangazamakuru muri rusange.

“Ibitangazamakuru ndetse n’amaradiyo bihutira gutangaza ko umuntu runaka ari mu maboko ya polisi, akaba akurikiranyweho icyaha iki niki , ifoto ye ndetse n’amazina bigashyirwa ku karubanda kandi mu by’ukuri atarahamwa n’icyaha. Ni bake bibuka gukurikirana ngo bamenye niba koko wa muntu cyangwa ba bantu barahamwe n’ibyaha byakekwagaho. Imikorere nk’iyi ishyira urujijo muri rubanda ifatwa nk’ikimenyetso cy’ubunebwe ndetse n’imikorere idahwitse.”

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga w’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) Mugisha Emmanuel, mu mahugurwa yateguwe na Paxpress, aho abanyamakuru bari kungurana ubumenyi bubafasha kurushaho gukora kinyamwuga inkuru zirebana n’ubutabera.

Ati “Mu bijyanye no kumenya gutara ndetse no gutangaza inkuru zijyanye n’ubutabera haracyarimo icyo nakwita ubunyamwuga buke cyangwa se ubumenyi buke, aho usanga rimwe na rimwe abanyamakuru bitiranya ibintu. Umucamanza ugasanga bamwise umwunganizi mu nkiko, umwunganizi mu nkiko bakamwita umucamanza kubera kutamenya.”

Mugisha akomeza avuga ko abanyamakuru bamwe bagaragaza amafoto y’abacyekwaho ibyaha kandi bitajyanye n’amahame y’umwuga.

Ati “Amahame y’umwuga asaba ko iyo wagaragaje ifoto y’umuntu ukuze ukurikiranyweho ibyaha (byumvikane neza umwana we ntibyemewe) uba ugomba gukurikirana kugeza ku rubanza rwa nyuma kugira ngo abantu bamenye ishusho nyakuri y’uko urubanza rwagenze."

Yakomeje atangaza ko abona iri bwirizwa ridashyirwa mu bikorwa.

Ati “ Maze kubona rero ko ibyo abanyamakuru benshi batabyubahiriza ndetse hari n’ikirego twakiriye cy’umuntu waregaga ibinyamakuru bitubahirije iryo hame.Imikorere nk’iyi iterwa no kutamenya ndetse n’uburangare.”

Gutanguranwa inkuru byatunzwe agatoki

Niyonteze Fulgence, umunyamakuru wa Paxpress, yagaragaje impamvu zitandukanye zituma abanyamakuru badakora kinyamwuga inkuru z’ubutabera.

Yagize ati “Impamvu zibitera ni nyinshi ariko gutanguranwa inkuru bikaba ku isonga, ikindi ni ubunebwe buvanze no kutamenya kuko usanga abenshi badakurikirana inkuru kugeza ku ndunduro ‘follow up’. Umunyamakuru ukora kinyamwuga aba akwiye gukurikirana urubanza aho gutera abantu amatsiko yo kuzahora bibaza uko urubanza rwa runaka rwagenze.”

Akomeza agira inama abanyamakuru gushira ubute, kandi bagaha agaciro umwuga wabo, bagaterwa ishema no gutangaza inkuru z’ubutabera zuzuye aho gutangaza igice. Ibi ngo bihaha isura nziza itangazamakuru n’ubutabera muri rusange.

Umuyobozi wa Family Magazine, Peace Hillary Tumwesigire, avuga ko gutara no gutangaza inkuru z’ubutabera kinyamwuga bikiri ikibazo.

Ati “Ikibazo kirahari kandi bigira ingaruka ku muryango nyarwanda, kuko baba bafite amakuru atuzuye. Umunyamakuru nyawe ntaba akwiye gushyira abantu mu rujijo, ahubwo aba agomba kubaha inkuru icukumbuye ku byabaye byose.”

Abatara n’abacukumbura kinyamwuga inkuru z’ubutabera baracyari mbarwa. Bacye babikora baranengwa kutubahiriza amahame agenga umwuga, ibi bikaba bigira ingaruka zitandukanye ku muryango nyarwanda n’itangazamakuru muri rusange.

Ingingo ya 18 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko iyo amafoto y’ukekwaho icyaha atangajwe mbere y’uko urubanza rwe rucibwa, umunyamakuru wabigizemo uruhare agomba gukurikirana urubanza kugeza rurangiye, agatangaza umwanzuro w’inkiko zibifitiye ububasha.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye aya mahugurwa
Basabwe gukora ubushakashatsi bwimbitse mbere yo gutangaza inkuru
Abanyamakuru bo mu Rwanda banenzwe kudakora kinyamwuga inkuru z’ubutabera
Bamwe mu banyamakuru bibumbiye muri PaxPress

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages