00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bo mu Rwanda mu nzira nshya, basoje umwaka basura mugenzi wabo ufunze

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 31 December 2013 saa 11:16
Yasuwe :

Mu rwego rwo guhindura amateka yaranze itangazamakuru ry’u Rwanda, hagamijwe ko abanyamakururu baba umwe bakarenga ibibatanya ahubwo bagahuriza ku mwuga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza 30, basuye mugenzi wabo Uwimana Nkusi Agnes ufungiye muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge.
Byifujwe na bamwe muri bagenzi babo, abanyamakuru basuye Uwimana Nkusi Agnes, ufungiye muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge, aho yitegura kurangiza igihano cye ku wa 18 Kamena 2014. Ibyo byakozwe mu rwego rwo (…)

Mu rwego rwo guhindura amateka yaranze itangazamakuru ry’u Rwanda, hagamijwe ko abanyamakururu baba umwe bakarenga ibibatanya ahubwo bagahuriza ku mwuga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza 30, basuye mugenzi wabo Uwimana Nkusi Agnes ufungiye muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge.

Byifujwe na bamwe muri bagenzi babo, abanyamakuru basuye Uwimana Nkusi Agnes, ufungiye muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge, aho yitegura kurangiza igihano cye ku wa 18 Kamena 2014. Ibyo byakozwe mu rwego rwo kumwifuriza umwaka mushya muhire wa 2014, ndetse no kumukomeza.

Uwimana Nkusi Agnes ugiye kumara imyaka ine muri Gereza, mu mwambaro uranga abafunze, asa neza mu maso kandi bigaragara ko abyibushye ugereranyije n’ubuzima busanzwe, abicaye hagati, yagaragarije bagenzi be ko yishimiye kuba baje kumusura.

Icyibanze cyaranze amagambo ye, ni ukubaza abamusuye bamwe mu banyamakuru yari asanzwe amenyereye niba bakiri mu mwuga w’itangazamakuru, ndetse niba ibinyamakuru bigisohoka uko bisanzwe no kumenya muri make uko itangazamakuru rihagaze. Ntiyibujije ariko kubaza uko ubuzima busanzwe hanze buhagaze.

Agira ati “Nishimye cyane nkimara kumva ko abanyamakuru bazansura. Ubwo numvaga hazaza nka babiri cyangwa batatu, none mbonye muri benshi. Ibi binyeretse ko itangazamakuru mu Rwanda ryahinduye isura.”

Ku birebana n’ubuzima bwe muri gereza, agira ati “Ubuzima ni ubusanzwe, ariko imyaka mbumazemo ni ishuri rikomeye. Hari byinshi nize, nabonye isomo.” Ku bijyanye no kumenya niba bamenya ubuzima bwo hanze atangaza ko mbere bumvaga amakuru kuri Radio Rwanda ariko byahagaze, gusa bareba aya Televiziyo y’u Rwanda, na bwo igihe cy’amakuru gusa.

Fred Muvunyi, Umuyobozi wa Komisiyo y’itangazamakuru mu Rwanda ndetse na Cleophas Barore, Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru bagiye bayoboye itsinda ry’abanyamakuru bagiye gusura mugenzi wabo, bagarutse ku bumwe bugomba kuranga abanyamakuru, bakarushaho kubaka umwuga ubahuje.

Fred Muvunyi agira ati “Twaje kugusura mu rwego rwo kukwifuriza umwaka mushya muhire, ndetse no kugukomeza. Turi kumwe nawe, baba twe twaje kugusura, kimwe n’abandi batari hano. Ukomere, igihe cyose wumve ko uri kumwe na bagenzi bawe.”

Cleophas Barore yagarutse ku bumwe bugomba kuranga abanyamakuru, igitangazamakuru yaba akorera icyo ari cyo cyose. Agira ati “Ubumwe bw’abanyamakuru bugomba gushingira ku mwuga bakora, nta kureba ko uyu akorera igitangazamakuru cya Leta, uriya agakorera icyigenga. Twese duhuje umwuga, aho twakorera hose.”

Abanyamakuru basuye mugenzi wabo uri muri gereza arangiza igifungo yakatiwe ku cyaha cyamuhamye

Uwimana Nkusi Agnes umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo, yahanishijwe igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusebya umukuru w’igihugu. Yari yafunganwe n’Umwanditsi mukuru we, Mukakibibi Saidath wahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu, Uwimana akaba asigaje iminsi 168 agataha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages