00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru nabo barashakirwaho umuti mu ihosha ry’amakimbirane yo mu Karere

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 30 May 2013 saa 05:05
Yasuwe :

Abanyamakuru bagera kuri 40 bakomoka mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mahugurwa ku ” Itangazamakuru ricengera amakimbirane”, baratangaza ko kongererwa ubumenyi ku bijyanye n’amakimbirane bigiye gutuma biyemeza kuba umusemburo w’amahoro, bagaragaza ukuri ku makimbirane mu bihugu bakomotsemo agakosorwa.
Amakimbirane ni uburyo bwo kutumva ikintu ku buryo bumwe, bishobora kugira ingaruka nziza mu gihe yakemuwe neza akaba yanagira ingaruka mbi (…)

Abanyamakuru bagera kuri 40 bakomoka mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mahugurwa ku ” Itangazamakuru ricengera amakimbirane”, baratangaza ko kongererwa ubumenyi ku bijyanye n’amakimbirane bigiye gutuma biyemeza kuba umusemburo w’amahoro, bagaragaza ukuri ku makimbirane mu bihugu bakomotsemo agakosorwa.

Amakimbirane ni uburyo bwo kutumva ikintu ku buryo bumwe, bishobora kugira ingaruka nziza mu gihe yakemuwe neza akaba yanagira ingaruka mbi mu gihe yakemuwe nabi. Ashobora guterwa no kwikubira, ubujiji, igitugu, intege nke mu nzego zitandukanye n’ibindi.

Kalisa Narcisse, ushinzwe ibikorwa by’Umushinga Search for Common Ground, ugamije gukemura amakimbirane mu mahoro yagize ati “Abanyamakuru uruhare rwabo ni ngombwa mu kwerekana amakimbirane runaka kugira ngo akemurwe n’inzego zibishinzwe. Nyamara uru rwego iyo rukoze nabi rushobora gukomeza amakimbirane no kuyatera imbaraga nk’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho itangazamakuru ryakanguriye abantu kwicana”.

Kalisa yasabye abanyamakuru gufasha mu guhangana n’amakimbirane atandukanye avugwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Sindayigaya Adrien umwe mu barimo guhugura aba banyamakuru wanakoze uyu mwuga igihe kinini mu Burundi yagize ati “Amakimbirane ntashobora kwirindwa ku Isi kuko ntazibana zidakomana amahembe, gusa icy’ibanze ni ukumenya uko umuntu ayitwaramo mu gihe yagaragaye, abanyamakuru nk’abantu bagira impinduka igera kuri benshi basabwa kumenya aya makimbirane no kumenya uburyo bwo kuyasobanurira ababakurikira buri munsi”.

Nyinawumuntu Inès Ghislaine, Umunyamakuru kuri Radiyo Isango Star aratangaza ko ubu bumenyi ari ngombwa ku banyamakuru agira ati “Hari abajyaga bahura n’ikibazo cyo gutangaza inkuru zijyanye n’amakimbirane, rimwe na rimwe ntibikorwe uko byakagombye (professional), cyangwa se inkuru batangaje ikaba yateza amakimbirane aruta ayo bakozeho inkuru”. Yemeza ko agiye kujya akora inkuru ku makimbirane mu buryo bw’umwuga bugamije kubaka.

Bugeso Bonane, umunyamakuru ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ubumenyi ahawe bugiye kumufasha mu gukora inkuru zifite ireme mu kubaka abantu, zinarwanya amakimbirane hagati yabo. Akazajya anakora n’ibiganiro bigamije kunga amoko atandukanye muri Congo.

Umushinga Search for Common Ground washinzwe mu 1982 ukaba ukorera mu bihugu 30 ku Isi birimo n’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages