Yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi wabaye kuwa Gatanu tariki 22 Kamena, ku Cyicaro gikuru cy’iri shuri, i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Ryatanze Impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 457 barimo abakomoka mu bihugu nk’u Rwanda, u Burundi, Kenya, Malawi, Sudani y’Epfo, Uganda, Zambia na Ghana .
Minisitiri Busingye yagize ati "Ubumenyi mwahawe n’ababigishije muri iri shuri bugomba kubabera umusingi mwiza wo gukora neza ibyo mushinzwe, mugafasha abaje babagana mukabakira neza kuko ababuranyi babagana kuko bazi ko mubifitiye ubushobozi, ariko iyo atanyuzwe ashidikanya ku bumenyi ufite.”
Yakomeje agira ati “Mubakire neza kandi mubakorere ibyo babashakaho bityo bazabonako mwabashije kumva ibyo babashakaho”.
Munezero Marie Jeanne watsinze neza kurusha abandi, usanzwe akora muri Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura Amategeko, yavuze ko muri iri shuri bahigiye ubumenyi butandukanye, buza bwuzuza ubwo baba baravanye muri kaminuza.
Yakomeje agira ati “Nk’ubu ntabwo mu mashuri asanzwe twigamo ubu buryo bwo kwandika amategeko ariko ahangaha turabyigishwa, tukabona ubundi bumenyi nyabwo bugufasha kubikora kinyamwuga kuko itegeko ryose ringera imbere nkarinonosora kuruta uko mbere nabikoraga".
Ubusanzwe ugannye iri shuri aba yizeye ko azahungukira ubumenyi buzamufasha gutera imbere mu mwuga waba uw’ubucamanza, kunganira abandi mu nkiko mu by’amategeko cyangwa nk’abashinjacyaha.
Umuyobozi wa ILPD, Dr Kayihura M Didas, yavuze ko ubwo iri shuri ryatangiraga mu 2008, inzozi zari ukugira abahanga mu by’amategeko, none zabaye impamo ndetse rimaze gufungurira amarembo n’abanyamahanga, asaba abarangije kubyaza umusaruro ubumenyi babonye.
Yakomeje agira ati “Mutangiye urugendo kuko mwabonye impamba yo kubageza ku byo mwize mushaka kugeraho, mufite ubumenyi mutandukane n’abataragera hano ngo bunguke kurenza urugero bariho".
Mu myaka 10 ishize abasaga 1823 barangije amasomo yabo mu gushyira mu bikorwa amategeko ndetse 84 barangiza mu ishami ryo gutegura no kuyandika naho abarenga ibihumbi 17822 bahugurwa ku bijyanye n’amategeko, hanakorwa ubushakashatsi ku mategeko n’icyakwiyongeramo bikorewe mu mashami atatu y’iri shuri ari i Nyanza, i Kigali n’i Musanze .



















TANGA IGITEKEREZO