Abo banyamategeko bakora mu nzego zirimo inkiko, ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, Polisi y’Iguhugu no kunganira abantu mu mategeko. Bashyiriweho uburyo bwo kujya bihugura bakongererwa ubumenyi muri ILPPD kugira ngo barusheho kunoza umwuga wabo.
Muri iki gihe ku bufatanye bwa ILPD n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana mu Rwanda, UNICEF, bari kwihugura ku mategeko arengera abana n’uburyo uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu Rwanda.
Ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa NKuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasuraga ILPD mu ntangiriro z’iki cyumweru, yagiranye ibiganiro n’abo banyamategeko bagaragaza ibikwiye kuvugururwa mu mategeko arengera abana.
Me Bonaventure Habimana, Umwavoka wavuze mu izina rya bagenzi be, yasobanuye ko kuva batangira kwihugura ku mategeko arengera abana n’uko uburenganzira bwabo bwubahirizwa hari ibyo bungutse byiza.
Ati “Muri iki gihe nibwo twumvise urukundo rw’umwana, ubundi twakoraga akazi ko kubafasha twumva ari akazi ariko ubu twabaye ababyeyi.”
Yagaragaje ko bamaze kumenya ko iyo umwana afashwe nabi bigira ingaruka mbi kuri sosiyete y’ahazaza kandi n’ibyaha abana bakora ahanini bituruka ku kuba batarahawe agaciro bakiri bato ngo bitabweho.
Hari imbogamizi bifuza ko ziganirwaho
Me Bonaventure Habimana yagaragaje ko itegeko rirengera abana ryagiyeho ku 2018, ryaje rikakaye ku buryo hari uburenganzira bw’umwana rihutaza.
Ati “Ubundi mu itegeko rya mbere ryo mu 2012 hari uburyo umucamanza yisanzuraga umwana wari guhanishwa ibihano bigera mu myaka 10 y’igifungo agahanishwa umwaka umwe ukaba wanasubikwa akajya kwitabwaho ku bundi buryo.”
“Ariko kuri ubu ngo ni uguhanishwa igihano gito ku cyo bateganyije. Niba igihano kiri hagati y’imyaka 7 na 15 ubwo uko baganya kose byanze bikunze izaba 7.”
Yakomeje agira ati “N’abacamanza twari kumwe aha tuganira wumvaga batubwira bati ‘natwe ntitukisanzura, iyo haje impamvu nyoroshyacyaha usanga tutacyoroshya kandi byari bikwiye’.”
Tubona abana ku mapingu…
Me Habimana yavuze ko ibindi bifuza ko bivugururwa ari uburyo abana bafatwa iyo bakekwaho ibyaha kuko bambikwa amapingu bakajya gufunganwa n’abantu bakuru.
Ati “Ubundi ingingo ya 24 ivuga ko umwana atagomba gufatwa mu ikurikiranacyaha uko byagenda hose, ariko tuhagera bari ku mapingu, bafunganye n’abantu bakuru muri kasho zimeze nabi ku buryo kwakundi umwana yakwitaweho byakabaye.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa NKuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ari byiza kuba baratekereje uburyo amategeko yavugururwa kugira ngo amere neza kurushaho.
Yabasabye ko bazakora raporo bakagaragaza ibyo babona bikwiye kunozwa kugira ngo bizitabweho.
Ati “Ndumva ari byiza kandi byinshi maze kubyumva ariko mukoze iyo raporo yadufasha natwe kugira ngo tureba ibigomba kunozwa kuko ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana iyo ubirangaranye ntabwo ubibona ako kanya, ingaruka ziza nyuma y’imyaka nka 20 ugasanga icyiciro cyose cy’abantu cyarangiritse ariko iyo tubitekerejeho hakiri kare buri wese akagira uruhare rwe kugira ngo duteze imbere iryo reme ryo kurera umwana nizera ko nabwo ingaruka nziza tuzibona mu myaka nka 20 iri imbere tubona igihugu kimeze neza.”
Yakomeje agira ati “Uwo mushinga nimuwutugezaho muzaba mutanze umusanzu ukomeye ku gihugu ariko no ku bana bacu twese kuko turabafite kandi twifuza ko bakurira ahantu heza.”
Yagiriye inama Abanyamategeko bafite ibyiciro byihahariye by’amategeko bibandaho, kuba aba mbere mu kugaragaza imishinga nk’iyo kugira ngo iherweho mu gushyiraho amategeko anoze.
Muri gahunda yo kwihugura ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana n’amategeko abarengera muri ILPD, abanyamategeko b’umwuga bafata igihe kigera ku cyumweru kimwe bahugurwa, basoza hakaza abandi ku buryo umwaka urangira hanyuze abagera ku bihumbi bine.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!