00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika 27 barahiye kwitanga batizigamye mu buvuzi n’uburezi mu Rwanda

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 19 August 2015 saa 07:15
Yasuwe :

Abakorerabushake 27 bakomoka muri Amerika bagiye gutanga umusanzu mu by’ubuvuzi mu Rwanda barahiriye kuzakorana umutima w’urukundo no guharanira ubuzima bwiza bw’umuturage.

Mu muhango wo kubarahiza wabereye mu rugo rwa Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kanama, aba bakorerabushake bagaragaje imico bigiye ku Banyarwanda mu gihe cy’amezi abiri n’igice bamaze i Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Bamuritse byinshi bagiyeye ku banyarwanda birimo urugwiro, kumesa, koga, guteka umuceri ntushirire, gusuhuzanya, kuganira n’ibindi bavuze ko babikoraga ku buryo bitandukaye.

Lavar Thomas, umwe mu bakorerabushake 27 barahiye, yavuze ko bagiye gukorana neza n’Abanyarwanda kuko bamaze gusobanukirwa no gucengerwa n’umuco wabo.

Ati “Ntewe ishema no kuba ngiye gukorera ubushake hano mu Rwanda, nizeye ko nzatanga umusanzu ufatika, kuko ibyo ngiye gukora nsanzwe mbikunze.’’

Umuyobozi wa Peace Corp, Carrie Hessler-Radelet, warahije abo bakorerabushake yavuze ko ari inshuro ya mbere ageze mu Rwanda, ariko ko atunguwe n’uburyo ari heza.

Yagize ati “Ni inshuro ya mbere ngeze mu Rwanda, nageze mu bihugu byinshi bitandukanye ku Isi, ariko hano nahakunze ni heza n’abahatuye ni beza bagira urugwira n’urukundo.

Yasabye abagiye gutangira inshingano nshya kugira umutima wo gukunda akazi no guharanira inyungu z’abo bagiye gukorera, bakarangwa n’ubunyangamugayo.

Yanabibukije ko bahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo ko imikorere yabo izaba isoko y’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Aba bakorerabushake 27 bagiye kumara imyaka ibiri mu bice bitandukanye by’igihugu bakorana n’inzego z’ubuvuzi n’abandi 10 bazigisha Icyongereza mu mashuri yisumbuye.

Imyaka ibaye itandatu Peace Corp igarutse mu Rwanda, aho izana Abakorerabushake bo muri Amerika bagatanga umusanzu muri gahunda za Leta.

Kuva mu 2009, Peace Corp imaze kuzana abakorerabushake basaga 700 mu Rwanda aho batanze umusanzu ufatika mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima n’iz’uburezi.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles yahaye ikaze abo bakorerabushake anabaha impanuro
Bizihiwe na byinshi birimo n'imbyino nyarwanda
Bari bambaye imyenda igezweho ya kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages