00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika biga ibijyanye n’intambara zo mu kirere basuye RDF

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 February 2016 saa 07:43
Yasuwe :

Itsinda rigizwe n’abanyeshuli 11 n’abayobozi babo batatu baturutse mu Ishuri rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryigisha ibijyanye n’intambara zo mu kirere (US Air War College) basuye Minisiteri y’ingabo mu Rwanda baganirizwa ku bintu bitandukanye.

Amakuru atangazwa na RDF avuga ko iryo tsinda ryakiriwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere Brig Gen. Charles Karamba.

Abo banyeshuri n’abayobozi babo baganirijwe ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, imiterere ya RDF, uruhare rwa RDF ku mutekano wo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, n’ubufatanye hagati ya RDF n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’uruzinduko bagiriye ku cyicaro cya RDF, Lt Col Scott Humphrey umwe mu banyeshuri yavuze ko intego nyamukuru y’urugendo rwabo kwari ugushaka kumenya imikoranire y’impande zombi, gusangira amakuru n’umuco hagamijwe imikoranire myiza.

Uyu munyeshuri kandi ngo yanatunguwe na serivisi z’ubuzima ingabo za RDF ziha abaturage, bivuze ko zikora mu nzego zitandukanye ziri mu gihugu.

Yagize ati “Natunguwe no kubona igisirikare cyarashyizeho uburyo gitanga serivisi z’ubuzima, mukora ku nzego zose z’igihugu.”

Aba banyeshuli bari mu rugendoshuri mu Rwanda uhereye ku wa 27 Gashyantare 2016 kugeza ku wa 2 Werurwe 2016; bikaba biteganijwe ko bazasura Ishuri rikuru Gisirikare ( Rwanda Defence Force Command and Staff College) i Musanze bakazaganira n’abanyeshuli baryigamo ndetse n’abayobozi baryo.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo n'urugamba rwo kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages