00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamigabane ba CIMERWA bagiye kugabanywa arenga miliyari 14 Frw

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 28 September 2025 saa 08:11
Yasuwe :

Uruganda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA), rwatangaje ko rugiye kugabanya abanyamigabane barwo arenga miliyari 14,5 Frw y’inyungu z’ibanze, nyuma y’uko habonetse umusaruro mwiza mu mezi icyenda yarangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Mu itangazo uru ruganda rwashyize ahagaragara rigaragaza ko inyungu ku mugabane umwe iteganyijwe kugera kuri 20,62 Frw, gusa ikazagabanywa hakurikijwe umusoro. Biteganijwe ko icyo gikorwa kizaba ku wa 18 Ukwakira 2025.

Imibare y’amezi icyenda igaragaza ko amafaranga uru ruganda rwinjije yageze kuri miliyari 109,17 Frw, bisobanuye izamuka rya 50% ugereranyije na miliyari 72,87 Frw muri Kamena 2024.

Uruganda ruvuga ko izamuka ry’uwo musaruro rishingiye ahanini ku kugura uruganda rwa Prime Cement ruherereye i Musanze rwaguzwe muri Nyakanga 2024.

Inyungu mbere yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 11,2 Frw, ikaba yaragabanutseho 23% ugereranyije n’iyo rwari rwabonye mbere, ibyatumye inyungu ku mugabane umwe igera kuri 16,05 Frw, igabanukaho 1% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Iri gabanyuka ryatewe ahanini n’ibyakenerwaga by’ibanze byatumizwaga hanze, ndetse n’itakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Mangesh Kumar Verma, yatangarije The New Times ko uru ruganda rufite gahunda ruzagira igabanuka rito ku nyungu ugereranyije n’umwaka ushize, agaragaza ko byatewe na gahunda y’uruganda yo gushyira imbaraga mu kwagura isoko ry’imbere mu gihugu.

Ati “Mu rwego rwo kwigarurira isoko, twagabanyije igiciro, kugira ngo sima igere ku baturage bose, ugereranyije n’icyo twagurishagaho muri Mutarama 2024, igabanuka ry’igiciro ryari hejuru ya 10%.”

Urugero, yavuze ko muri Mutarama 2024, umufuka wa sima ya 50 kg wagurishwaga hafi 11.000 Frw , ariko ubu uri hafi 9.500 Frw.

Yagaragaje kandi ko bimwe mu byatumye inyungu igabanuka harimo n’uko uruganda rwa Musanze rukoresha ‘clinker’ itumizwa hanze, agaragaza ko hafashwe umwanzuro wo kubaka uruganda ruyikora.

Abanyamigabane ba CIMERWA Plc bagiye kugabanywa arenga miliyari 14 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages