Mu nama yahuje inama y’ubutegetsi y’iki kigo hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 29 Kamena, hafashwe umwanzuro ko buri munyamigabane azahabwa amafaranga 3.72 Frw ku mugabane.
Iki kigo cyatangaje ko amafaranga cyungutse mu 2019 yagabanutse akagera kuri miliyari 1.3 mu 2019 avuye kuri miliyari 1.5 cyari cyungutse mu 2018.
Aya mafaranga Crystal Telecom Ltd yayungutse nyuma y’uko iyi sosiyete ya MTN Rwanda ifitemo imigabane nayo yari yungutse miliyari 6.8 Frw mu mwaka wa 2019, mu gihe mu 2018 zari miliyari 7.7 Frw.
Muri iyi nama kandi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, Regis Rugemanshuro yemejwe nk’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya CTL, umwanya yasimbuyeho Richard Tusabe.
Uretse 20% ifitwe na Crystal Telecom muri MTN Rwanda, 80% isigaye ifitwe na MTN Group Limited, ikigo cya mbere kinini cy’itumanaho muri Afurika, gikorera mu bihugu 22 birimo Afurika n’uburasirazuba bwo hagati.


















TANGA IGITEKEREZO