Abaturage bo mu Mudugudu wa Rusambya, mu Karere ka Gicumbi, n’ubwo benshi muri bo bafite amikoro macye, usanga bacyeye ku mutima, ndetse bahorana akanyamuneza, gusa bafite inzozi zo guca ukubiri na nyakatsi yo ku buriri.
Mu kiganiro na TV1, umwe mu baturage yagize ati ’’Iyo naryamye kuri matela numva ngaruye akabiri, numva ngaruye akabaraga, iyo nagiye gusura inshuti ifite matela nari kumarayo nk’umunsi umwe, niyongeza indi minsi nk’ibiri kugira ngo nkomeze numve umunyenga.”
Bamwe muri abo baturage b’i Rusambya kuva bavuka kugeza magingo aya, ntibarabona n’amaso yabo uburyamo bugezweho, gusa ngo bumva matela zivugwa.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Za matela izo ngizo ntabwo nzizi, turyama ku biti twarengejeho ibyatsi n’imisambi cyangwa ikirago, nta bushobozi bwo kugura matela twabona. Maze imyaka 75 ndyama gutyo n’abo mu muryango wanjye.” Undi ati “Numva bavuga ko umuntu uryama kuri matela agira ubuzima bwiza, naho njye imbavu zarahiye rwose kubera ikirago.Mfata ibiti nkabirambika hasi, nkazana ibyatsi nkarenzaho, hanyuma nkashyiraho ikirago. Iyo ufite nk’akenda urenzaho kugira ngo ikirago kitaguhanda, waba utagafite ukaryama, ukiyorosa ikiringiti.”
Aba baturage bavuga ko gahunda ya “Bye Bye Nyakatsi bayishimiye, ariko ngo byarushaho kuba byiza hashyizweho na “Bye Bye Nyakatsi yo ku buriri” kuko imbaragasa zabazonze.
Iki kibazo cya nyakatsi yo ku buriri gifitwe n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu, gusa hari bamwe muri bo bishatsemo ibisubizo, batangiza ibimina byo kugurirana matela, ku buryo kuri ubu usanga barasirumutse.



















TANGA IGITEKEREZO