00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamuryango ba AERG muri Kaminuza ya Kigali baremeye mugenzi wabo utishoboye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 June 2018 saa 07:44
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) bo muri Kaminuza ya Kigali bahuje imbaraga baremera mugenzi wabo Twagirimana Jean Bosco wari umaze imyaka ibiri asa n’utagira aho aba kandi afite n’uburwayi, ku buryo byagiraga ingaruka ku myigire ye.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Kamena, cyabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru w’ubusabane hagati y’abahoze muri AERG muri Kaminuza ya Kigali barangije kwiga n’abakiyirimo, wabereye muri Cercle Sportif mu Rugunga, urangira banganya ibitego 3-3.

Twagirimana yahawe ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo n’ibiribwa bitandukanye, kuko ubuzima bwe bwari bumugoye cyane ko ari n’imfubyi.

Mpinganzima Aline Benigne wari uhagarariye Kaminuza ya Kigali akaba n’umwe mu banyamuryango ba AERG, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gufashanya babisanganywe, ariko kuri iyi nshuro habayeho umwihariko kuri Twagirimana.

Yagize ati “Yari afite ubuzima butari bwiza kandi asanzwe afite n’uburwayi bukomeye. Twakoze ubuvugizi FARG ibasha kumufasha kwivuza, tunagerageza kumusabira kugira ngo abe yabona icumbi muri ‘One Dollar Campaign’, ariko mu gihe bitarakunda Kaminuza ikaba yaratwemereye kumukodeshereza inzu azaba abamo.”

Yakomeje agira ati “Natwe rero nk’abanyeshuri, mu bushobozi buke bwacu, twashyize imbaraga hamwe tumushakira ibikoresho by’ibanze, nk’ibiryamirwa n’ibyo kurya kuko iyo nzu atari kuyibamo atarya.”

Yavuze ko uyu munyeshuri hari ubwo yamaraga nk’ukwezi adakandagiye mu ishuri kubera ibibazo birimo uburwayi cyangwa imibereho yabaye mibi igatuma abura uko ajyayo.

Iyo ngo ni nayo mpamvu ikibazo cye cyihutishijwe cyane n’ubwo hari n’abandi bafite ibindi bibazo bitandukanye nabo bari gushakirwa uko bafashwa.

Twagirimana wiga mu mwaka wa kabiri, yashimiye bagenzi be ku gikorwa cy’ubutwari bakoze, avuga ko bigiye guhindura imibereho ye kandi akongera kwiga neza.

Yagize ati “Mu by’ukuri nabayeho mu buzima bugoranye ndwaragurika, niga ndi ahantu hangoye, mbese byari bikomeye. Ubu nari ngeze mu wa kabiri nubwo byari intambara. Gusa ubufasha bagenzi banjye bampaye bugiye guhindura byinshi kandi ndabashimira cyane kuko bizajya bituma numva ko ntari njyenyine.”

Yavuze ko kuva aho yari asanzwe atuye kugera ku ishuri byamusabaga kugenda amasaha abiri n’amaguru kuko nta mafaranga yo gutega yabaga afite, akenshi agasiba ishuri. Gusa ngo ubu ntibizongera kuko yatujwe hafi ya kaminuza.

Twagirimana Jean Bosco yashimiye bagenzi be bamuzirikanye avuga ko ubufasha bamuhaye bugiye gutuma yiga neza
Wari umukino mwiza uryoheye ijisho
Bose hamwe nyuma y'umukino, biyemeje gukomeza gufashanya
Bamufashije gucyura ibyo bamushyikirije nk'inkunga
Bamuhaye ibiryamirwa n'ibiribwa bitandukanye
Bateze amatwi ubutumwa bwa Mpinganzima wari uhagarariye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali
Umukino wari ushyushye, urangira banganya ibitego 3-3
Mpinganzima Aline wari uhagararariye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali
Nyuma y'umukino bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages