00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamuryango ba FPR batangiye imyiteguro y’icyo bise ’ubukwe bw’iya Kane Kanama’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2017 saa 08:33
Yasuwe :

Nyuma y’umunsi umwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bahatanira umwanya w’uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana wigenga; Abanyarwanda bategereje ukwezi kwa Kanama ngo bagaragaze amahitamo ababereye ndetse kuri bamwe imyiteguro irarimbanyije.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Nyakanga 2017, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu bice bitandukanye bagaragaje gahunda bafite mu gutegura amatora azaba ku ya 4 Kanama uyu mwaka, bamwe bagereranya n’ubukwe butegerejwe gucyurwa.

Ku ikubitiro abatuye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali bahuriye muri Kongere y’Umuryango basuzuma imihigo bihaye n’uko bayesheje n’uburyo biteguye kwambarira urugamba ruri imbere.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nyabugogo, Ndamage Ferdinand, yatangarije IGIHE ko batangiye igikorwa cyo gutegura amatora n’uburyo bwo kuzashyigikira umukandida wabo Paul Kagame.

Yagize ati “Turi gutegura amatora aho tugomba gushyigikira umukandida wa FPR. Turi mu bukangurambaga kugira ngo abaturage tubibutse, tuganire ku buryo bwo gutora no kureba ishusho nyayo y’ubukwe bwo ku ya 4 Kanama.”

Abanyamuryango bo mu Kagari ka Nyabugogo batangaza ko besheje imihigo myinshi irimo kubakira umuturage wo mu Mudugudu wa Gakore inzu ifite agaciro ka miliyoni umunani, kwagura umuyoboro w’amazi biteganyijwe ko azagera no ku batuye mu Kagari ka Kigali ufite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ndamage yakomeje agira ati “Twatanze umusanzu wa miliyoni eshatu yo gufasha mu migendekere myiza y’amatora. Twishyuriye abarenga 2700 ubwisungane mu kwivuza ariko turifuza ko uyu mubare w’abaturage bahabwa inkunga wagabanuka. Mu mihigo y’uyu mwaka twifuza gufasha nibura abantu 2000 gusa.”

Mu mishinga bateganye mu gihe kiri imbere harimo iyo kongera amaboko y’abanyamuryango no kwagura ibikorwaremezo. Yagize ati “Tuzakomeza gushishikariza urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kwinjira mu Muryango wa FPR Inkotanyi. Ibindi dukeneye gushyiramo imbaraga ni ibikorwa by’amajyambere ndetse twifuje ko n’ibyo kubaka umuhanda byakwihutishwa bikarangira.”

Akagari ka Nyabugogo kagizwe n’imidugudu 10 kanungutse abanyamuryango bashya 83. Aba biyongera ku basaga 200 baheruka kurahira mu mezi abiri ashize.

Mu Karere ka Nyamasheke naho imihigo irakomeje

Ku wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017, Abanyarwanda 509 mu tugari tune na bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye bibarizwa mu Murenge wa Bushenge muri Nyamasheke barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Umwe mu bagize Komisiyo ngengamyitwarire muri FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Ndashimye Léonce, yabasabye gufatanya n’abo basanze mu guteza imbere igihugu no kubungabunga ibyagezweho. Aba banyamuryango 509 bakurikira abandi basaga 800 baheruka kurahirira mu Murenge wa Kanjongo.

Itariki igereranywa n’ibirori by’imbonekarimwe itegerejwe na miliyoni z’Abanyarwanda ni ku ya 4 Kanama 2017 aho abakandida bemerewe guhatana muri urwo rugendo bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 14 Nyakanga birangire kuwa 3 Kanama 2017.

Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 4 ku bari imbere mu gihugu.

Uko byari byifashe mu Murenge wa Kigali

Abanyamuryango bashya barahirira kwinjira muri FPR Inkotanyi
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nyabugogo, Ndamage Ferdinand, yatangaje ko batangiye gutegura amatora yo kuya 4 Kanama
Umutoni Assia ufite abana bane yatanze ubuhamya bw'uko Perezida Kagame yamubereye umubyeyi akamugoboka nyuma yo kurokoka Jenoside, akaba asigaye yikorera mu gishoro yakuye muri VUP
Ikipe y’Umudugudu wa Gakore yahawe igikombe cy’ikipe yitwaye neza, ihize izindi mu Kagari ka Nyabugogo
Mu mezi abiri, Akagari ka Nyabugogo kungutse abanyamuryango bashya bagera kuri 300
Kongere ya RPF Inkotanyi mu Kagari ka Nyabugogo yasojwe n'ubusabane hagati y'abanyamuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages