Mu Nteko rusange ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi yateranye kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2014 mu Murenge wa Gacurabwenge, Senateri Mugesera Antoine, umwe mu bagize Komite ngenzuzi y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yasabye abanyamuryango kurangwa n’imyitwarire myiza, kugira ngo habeho gukumira imyitwarire mibi.
Hon. Mugesera mu kiganiro yagiranye n’Intore z’Umuryango mu Karere ka Kamonyi, yibukije ko imyitwarire iboneye ari ryo pfundo ryo kugera ku bikorwa bifatika. Ati “Murangwe n’ukuri, gukorera mu mucyo kandi mube intangarugero aho mutuye mu midugudu mu tugari, bityo mube bandebereho koko”.
Ku kibazo kirebana n’ibishobora gukurura imyitwarire igayitse birimo ibiyobyabwenge, ubusinzi, uburaya, ubwomanzi n’izindi ngeso mbi zitabereye umunyamuryango, Umuyobozi w’Umuryango FPR mu Karere Jacques Rutsinga yavuze ko ubuyobozi buzakomeza kunganira mu gukora ubukangurambaga hagamijwe kwirinda ko abanyamuryango ba FPR bagwa muri iyo mico itari myiza.
Rutsinga ati “Nta mpamvu yo kwishora mu ngeso mbi kuko nta cyo iyo myitwarire yatugezaho! Ndasaba abanyamuryango guhora buri gihe bazirikana ko ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no kurangwa n’ubupfura ari byo nkingi yo kugera ku ntego nkuru z’Umuryango”.
Kuri birebana n’imyitwarire kandi, Aaron Vuganeza, Visi Perezida wa FPR ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo nawe wari witabiriye iyi nteko rusange, yavuze ko disipulini ari ingenzi mu kazi ako ari ko kose. Yasabye ko hajya habaho guhwitura abanyamuryango hakiri kare byaba ngombwa uwagaragaweho n’ikosa runaka agahanwa hakurikijwe amategeko.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abanyamuryango, muri rusange biyemeje kurangwa n’ukuri ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry’aho batuye kandi bakirinda ingeso mbi izo ari zo zose. Izi Ntore z’Umuryango zashimangiye ko FPR yabagejeje kuri byinshi birimo ibikorwaremezo nk’amashuri,imihanda,amazi meza amashanyarazi, n’ibindi, ariko hejuru y’ibyo bakaba bashima imiyoborere myiza n’umutekano byo nkingi y’iterambere ry’igihugu.
Iyi nteko rusange ku rwego rw’Akarere, yari yatumiwemo abahagarariye inzego zitandukanye mu muryango FPR INKOTANYI kuva ku kagari kugera ku rwego rw’akarere bose hamwe bagera kuri 400.
Foto: Faustin



















TANGA IGITEKEREZO