Ingoro Ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo.
Iherereye ahari ibiro bya FPR Inkotanyi ikagira n’indaki Perezida Paul Kagame yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994.
Yanifashishwaga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rubilizi, Umudugudu w’Itunda, bayisuye ku itariki ya 1 Ukwakira 2023, umunsi urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriyeho mu 1990.
Bamwe muri bo bavuze ko bajyaga bumva amateka yayo ariko batarahagera ngo bagire ibyo birebera imbonankubone. Bavuze ko bamenye uburyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu byagenze kandi bitari byoroshye kuko abafashe icyemezo nta bikoresho bihagije bari bafite.
Mu byo basobanuriwe kandi harimo ubwitange bw’abagore n’abakobwa batagize ubwoba bw’intambara bakiyemeza guta imiryango yabo bakajya gufatanya na basaza babo ku rugamba.
Kayitesi Muhorakeye Clementine yagize ati “Kuba uri umukobwa cyangwa umugore ukajya ku rugamba usize ahantu hari amahoro n’umuryango wawe birakomeye! Ni kimwe mu byo abantu benshi bibaza uburyo byakorwamo.”
“Twashimiye buri wese wagize ubutwari akiyemeza kujya ku rugamba. By’umwihariko turashishikariza ababyeyi bafite abana b’abakobwa kubashyigikira mu gihe babonye bafite ukuri baharanira kuko na bo bashoboye.”
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Mudugudu w’Itunda, Dr Rutikanga Alexandre, yavuze ko bakoze urugendoshuri hagamijwe gusobanukirwa amateka imbonankubone kandi ko amasomo bahakuye bazayasangiza bagenzi babo batabashije kuhagera.
Ati “Biragaragara ko abayobozi bacu bakoze cyane; kuba Umukuru w’Igihugu yaraje ataye ishuri muri Amerika agacukura indaki hano ku Mulindi birakomeye! By’Umwihariko twashimye ababyeyi n’abakobwa bitanze bagasiga imiryango yabo.”
Umukuru w’Umudugudu w’Itunda, Gatabazi Claver, yavuze ko bashimye Inkotanyi cyane kuko bari bake ariko bafite ishyaka ry’urukundo, bakisuganya bakayobora urugamba kuva rutangiye kugeza rusoje.
Ati “Isomo tuhakuye ni uguharanira amahoro, urukundo n’ubwitange.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!