KOICA isanzwe itanga iyi buruse yo kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Koreya y’Epfo ku bakozi n’abayobozi bakora mu nzego za leta kuva mu 2008 ndetse abagera ku 143 bamaze kubona impamyabumenyi.
Kuri iyi nshuro abakozi 11 ni bo bagiye gutangira amasomo yabo bishyurirwa 100% , aho bazakurikirana amasomo atandukanye arimo ay’Uburinganire n’Iterambere (Gender and Development), ajyanye n’Ubuhinzi (Agricultural Production), Ikoranabuhanga n’andi.
Ku wa 11 Kanama, abahawe iyi buruse bagiranye inama n’abandi Banyarwanda bavuye kwiga muri Koreya y’Epfo binyuze muri iyi porogaramu, inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo babasangize ubunariribonye bakuyeyo ndetse babagire inama y’uko bazitwara.
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyung Shik, yasabye abagiye kwiga gukora cyane bagahaha ubumenyi muri Koreya kugira ngo bazagire uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda igihe bazaba bagarutse.
Ubu abakozi ba leta bagera ku 148 barangije muri iyi porogaramu bose bari mu nzego zitandukanye mu Rwanda, aho bakoresha ubumenyi bahawe mu bikorwa bigeza igihugu ku iterambere rirambye.
Iyi porogaramu ya KOICA yo gutanga bourse zo kwiga Masters ku bakozi n’abayobozi ba leta batoranyijwe, yateguwe bigendanye n’ingamba ndetse na gahunda u Rwanda rufite yo kugera ku iterambere rirambye, SDGS.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!