Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi yo muri iki gihugu, Pierre Nkurikiye, abinyujije ku rubuga rwa twitter, abafashwe barimo Umurundi umwe bakaba bari bafite ibiro 1077 bya ‘Coltan’ yacukuwe ku butaka bw’u Burundi.
Pierre Nkurikiye yavuze ko bafatiwe mu Kayanza kandi ko usibye abafashwe hari n’abandi batorotse inzego z’umutekano bacikana imifuka itatu y’aya mabuye.
Biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’urukiko rwa Kayanza bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bakaba bashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi na 11.
























TANGA IGITEKEREZO