00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 11 bari barashimutiwe muri Congo bagaruwe mu Rwanda

Yanditswe na

Maisha Patrick

Kuya 21 June 2012 saa 10:28
Yasuwe :

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2012, ku mupaka wa Grande Barière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu hageze Abanyarwanda 11 bari barashimutiwe muri Congo.
Aba 11 nibo bazanywe mu Rwanda baturutse muri Repubulika iharanira Demokasi ya congo aho bari barashimuswe n’abasirikari ba congo nk’uko babitangaza bakaba kandi barashinjwaga kuba mu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo.
Habimana Emmanuel umwe mu bari barashimuswe (...)

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2012, ku mupaka wa Grande Barière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu hageze Abanyarwanda 11 bari barashimutiwe muri Congo.

Aba 11 nibo bazanywe mu Rwanda baturutse muri Repubulika iharanira Demokasi ya congo aho bari barashimuswe n’abasirikari ba congo nk’uko babitangaza bakaba kandi barashinjwaga kuba mu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo.

Habimana Emmanuel umwe mu bari barashimuswe yavuze ko bafashwe bagiye i Goma bafatwa n’abasirikari babajyana ahitwa kuri T2, aha hakaba hamenyerewe kuba ariho ba maneko ba Congo bakorera mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Agira ati: "Twarakubiswe tugirirwa nabi ngo turi Abanyarwanda bakorana n’ingabo za Bosco Ntaganda”.

Aba banyarwanda bakiriwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Munyurangabo Alphonse uhagarariye Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka mu Karere ka Rubavu yavuze ko ubundi byari bisanzwe kuba Abanyarwanda bahohoterwa, ariko ko ari ubwambere haje abameze batya bahise bajyanwa kwa muganga kuko byagaragaye ko bagiriwe nabi kugira ngo harebwe uburyo bavuzwa.

Aba bantu11 bari baraturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’umwe wo mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bari barafashwe

Ubwo bagezwaga ku mupaka w’u Rwanda bari bari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Congo, ari nayo yari yarabafashe, bamwe bari bamaze igihe kingana n’ukwezi kumwe abandi nabo bagiye bafatwa nyuma mu bihe bitandukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .