Abanyarwanda 121 bibumbiye mu miryango 42 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batahutse mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uhuza Rubavu na Goma. Impamvu yatumye aba banyarwanda batahuka ngo ni imibereho mibi yo mu mashyamba no kwitwa impunzi bari barambiwe, kuko ngo byari bigeze n’aho bahinga bigasarurwa n’abanyekongo bababwira ngo nibatahe iwabo mu Rwanda.
Aba banyarwanda bose batahutse uko ari 121, abenshi muri bo ni abagore n’abana, ngo kubera ko abagabo benshi bapfira mu gisirikare n’ibindi. Uguhitamo gutahuka mu Rwanda, ngo babitewe no kurambirwa imibereho yo mu mashyamba itari myiza, ariko kandi ngo n’abaturage b’igihugu bahungiyemo ntibari baboroheye, kuko bari basigaye babasarurira imyaka bihingiye, bababwira ngo ni abanyarwanda, n’i ntambara zidashira.
Kuba hari abavuye mu Rwanda muri 94, imyaka ikaba yari ibaye 19 bakiri mu mashyamba, babivuga ku buryo butandukanye, ariko ikiza ku isonga cyagarutsweho na benshi, ni amakuru bise mabi ngo babeshywaga, ko batahutse bazafatwa nabi,bitandukanye n’ayo bumvaga kuri radio Rwanda ko mu Rwanda ari amahoro, byanatumye bamwe muri bo basigayo abagore n’abana, ngo babanze baze bihere ijisho ukuri. Nyuma yo kwibonera aho u Rwanda rugeze n’uko bakiriwe, aba batahutse barakangurira abo basize mu mashyamba gutahuka.
Nyuma yo kugezwa mu Rwanda n’ishami mpuzamahanga ryita ku mpunzi HCR, abatahuka bose bahita bajyanwa mu nkambi y’aagateganyo ya Nkamira, aho bahabwa ibyangombwa by’ibanze bibafasha kongera gutangira ubuzima bwo mu Rwanda, aba hafi bagahita bataha mu ngo zabo umunsi batahukiyeho, n’aho aba kure, bafashwa gutaha umunsi ukurikiye uwo batahukiyeho.
Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO