Minisiteri y’imicungire y’ibiza no kwita ku mpunzi (MIDIMAR), yatangaje ko yatangiye kwakira Abanyarwanda bahungutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza saa tanu z’amanywa hakaba hari hitezwe129.
MIDIMAR yatangaje ku rubuga rwayo rwa ‘twitter’ ko aba Banyarwanda bakirirwa mu Nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, uku gutahuka kw’Abanyarwanda kukaba gukurikiye ubutumwa Minisitiri wa MIDIMAR Seraphine Mukantabana yahaye Abanyarwanda baba muri ‘Diaspora’ bari mu Rwanda ku ya 11 Ukuboza 2013, abasaba gushishikariza bagenzi babo gutahuka ku bushake n’abagishaka kuguma hanze bagasaba ibyangombwa by’u Rwanda muri iki gihe hakuweho ubuhunzi ku Banyarwanda.
Minisitiri Mukantabana yagize ati “Kuva ubuhunzi bw’Abanyarwanda bwakurwaho ku ya 30 Kamena nta gihugu na kimwe gishobora kwemerera Umunyarwanda kugituramo nta cyangombwa (Passport) cy’u Rwanda afite mu gihe agishaka kwitwa Umunyarwanda.” Minisitiri Mukantabana yanasabye abagabo bagumana imiryango yabo mu mashyamba no mu bundi bwihisho kubera ibyaha bakoze kubarekura kuko nta mwana uzahorwa ibyaha bya se.
Kugeza ubu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) riracyabarura Abanyarwanda basaga ibihumbi 100 bibaruje bakibarizwa hanze y’u Rwanda nk’impunzi, hatabaruwemo abari mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’ahandi batigeze bibaruza.



















TANGA IGITEKEREZO