00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 13% basanga ruswa iri ku kigero cyo hejuru

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 December 2023 saa 11:00
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda [Transparency International Rwanda] , wagaragaje ko mu bushakashatsi wakoze wasanze Abanyarwanda 13% babona mu ruswa iri ku rwego rwo hejuru mu gihugu. Ni mu gihe ababona ko iri ku rwego rwo hasi ari 50.84% naho abandi 17% bakabona iri ku kigero kiringaniye.

Ni ibikubiye mu bushakashatsi kuri Ruswa Nto mu Rwanda [Rwanda Bribery Index], bugaragaza uko abaturage babona ruswa, uko bayisabwa iyo bagiye kwaka serivisi mu bigo bitandukanye, ibijyanye no gutanga ruswa, ibigo bigaragaramo ruswa kurusha ibindi muri uyu mwaka wa 2023, uri kugana ku musozo.

Mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi, abagera kuri 50.84% babona ruswa mu Rwanda iri ku kigero cyo hasi, bavuye kuri 39% bariho mu 2022.

Ku rundi ruhande ariko, abantu 25.51% basanga ruswa iri ku kigero kiringaniye mu gihe 17.13% bo babona ruswa mu Rwanda iri ku kigero cyo hejuru.

Nk’uko RBI zatambutse zagiye zibigaragaza, abantu 79.35% basanga Leta y’u Rwanda irwanya ruswa ku kigero cyo hejuru, ni mu gihe mu mwaka ushize abari bafite icyizere ko leta ishyira imbaraga mu kurwanya ruswa bari 70.2%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda [TI- Rwanda] , Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko

Ati “Turashima intambwe n’imbaraga zashyizwemo na Guverinoma y’u Rwanda mu kurwanya ruswa. Ibi ntabwo bigaragazwa gusa na RBI ahubwo n’ibimenyetso bigaragazwa n’ubundi bushakashatsi.”

Ubushakashatsi bwa Transparency International ku rwego rw’Isi [CPI], bwashyize u Rwanda ku mwanya wa Kane mu bihugu bitarangwamo ruswa muri Afurika kuko rufite amanota 51%.

Mupiganyi ati “N’ubwo tugifite urugendo rurerure imbere, dukeneye gukuraho inzitizi zose n’ibishobora gutuma ruswa itarwanywa. Ni urugamba rw’abarwanya ruswa n’abandi bose.”

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko ingamba zihari zo kurwanya ruswa ari nyinshi ari nayo mpamvu ikigero cyayo mu Rwanda cyagabanyutse kikava kuri 29% mu 2022 kigera kuri 22%.

Ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bushya bw’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane [Transparency International Rwanda], bugaragaza ibipimo bya Ruswa Nto, RBI [Rwanda Bribery Index].

Nirere avuga ko ikigero cy’abasaba n’abaka ruswa kigenda kugabanyuka, ahanini bitewe n’uko leta yashyizeho ingamba zirimo gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi by’umwihariko iza leta.

Ati “Kugabanyuka kwa ruswa biraterwa n’ingamba nyinshi zihari cyane cyane ku gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, haba mu kazi, mu cyamunara, mu nkiko, muzi ko ibintu byose bisigaye bikoreshwa ikoranabuhanga cyane cyane mu nzego z’ibanze.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko ahakiri icyuho mu bijyanye na ruswa ari mu rwego rw’abikorera.

Yavuze ko mu bikorera hagaragara ruswa cyane cyane mu gushaka abakozi, gushaka amasoko, ruswa ishingiye ku gitsina n’indi mikorere yanduye itajyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku ngamba zafasha mu kurwanya ruswa
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko ingamba zashyizweho mu kurwanya ruswa zikomeje gutanga umusaruro
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yavuze ko mu Rwanda hakiri ruswa nubwo igenda igabanyuka
Abitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi bwa BRI bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Raoul Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages