Aba Banyarwanda bagizwe n’imiryango 60 bageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 6 Kamena, baturutse mu bice birimo Masisi na Karehe. Bavuga ko batari babayeho neza ariko amakuru y’ibihuha bahabwaga ngo niyo yatumye batinda mu mashyamba.
Mbonigaba Emmanuel ati “Njye navukiye muri Congo, Mama yarapfuye ansigana na mushiki wanjye twenyine; hari abantu bajyaga baza bakatubwira ngo mu Rwanda abantu batashye barabarigitisha ariko nabonye ari ukubeshya; ubuse aba bose mbonye hano ko ntacyo babatwaye?”
Nyirarugendo Vivine ati “Twari dutunzwe no guhingira Abakongomani ariko ntihashiraga igihe tutirutse kubera imirwano y’inyeshyamba zihora zirwana; hari n’abajya batubeshya ngo iyo utashye barakwica ariko mbonye ari byiza pe! N’abandi twasizeyo ni baze kuko kuba impunzi nta mahoro arimo.”
Aba banyarwanda bakomeza bavuga ko impamvu yatumye bima amatwi ibihuha bari bamaze igihe bumva ari uko hari bamwe muri bagenzi babo batashye maze bakabumva kuri radio maze nabo bibatera imbaraga zo gutaha mu gihugu cyababyaye.
Haguma Ildephonse ushinzwe inkambi y’agateganyo ya Nyarushishi ari naho aba Banyarwanda bakiriwe mu gihe bagitegereje ibyangombwa birimo indangamuntu, yabasabye gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ati “Ubu aho Umunyarwanda ari ku Isi afite umwanya wo kuza gutura mu Rwanda; tubagenera amahugurwa y’uburyo babana n’abantu, tubabwira aho ubumwe n’ubwiyunge bugeze tukabasaba gufatanya nabo gukomeza kubaka igihugu haba mu bukungu n’ibindi.”
Aba banyarwanda barimo abagabo umunani, abagore 52 n’abana 91. Mu byangombwa nkenerwa bahabwa, harimo ibiribwa bibatunga mu gihe cy’amezi atatu, ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), indangamuntu n’amafaranga bahabwa na UNHCR.



















TANGA IGITEKEREZO