Ishuri rya Alibaba ryigisha ibijyanye n’Ubushabitsi ryatangaje ko kuva muri Nzeri 2019, rizakira abanyeshuri bazamara imyaka ine bigishirizwa mu Mujyi wa Hangzhou uri mu Ntara ya Zhejiang aho Alibaba ikorera.
Abanyarwanda bazigishwa ibijyanye na internet n’ubucuruzi mpuzamahanga, bwambukiranya imipaka hifashishijwe internet.
Mu Ukwakira 2018 nibwo u Rwanda na Alibaba Group basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.
Ayo masezerano yitezweho guteza imbere gahunda yo guhanga udushya, ubucuruzi ndengamipaka, aho ibicuruzwa by’u Rwanda bigurwa mu Bushinwa binyuze ku isoko ryo kuri internet rya Alibaba Group.
U Rwanda na Alibaba kandi byemeranyije guhana ubumenyi mu kubaka eWTP, yubakiye ku gitekerezo cyatanzwe n’Umuyobozi wa Alibaba, Jack Ma, mu 2016.
eWTP yinjiye muri Afurika itangirijwe mu Rwanda, igihugu cyihaye intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.
Nzayikunda Valens wasabye kwiga mu Ishuri ry’Ubucuruzi rwa Alibaba, yabwiye Xinhua ko iyo gahunda ari ingenzi ku Rwanda no ku biga ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet.
Ati “Ndashaka gufasha sosiyete mbarizwamo n’indi mishinga itangira yifashishije ikoranabuhanga gukoresha internet mu bucuruzi mu koroshya ubuzima. U Bushinwa buri mu bihugu bifite ikoranabuhanga ryateye imbere muri urwo rwego.’’
Umuyobozi w’ Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Emmanuel Muvunyi, yashimangiye ko guhugura urubyiruko mu bijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet biri mu ntego z’u Rwanda rufite icyerekezo cy’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.
Yakomeje ati “Gahunda ya Alibaba ni umusingi ukomeye wo guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet mu rubyiruko rw’u Rwanda, kandi izakomeza kuzamura uburyo bwo gukora ubwo bucuruzi bwifashishije internet.’’
Alibaba ifasha mu guhuza abacuruzi n’abaguzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Irateganya kwagukira no mu bindi bihugu bya Afurika aho izasanga isoko rusange rizahuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyari 1.2 n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa tiliyari $2.5.



















TANGA IGITEKEREZO