00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 35 birukanywe mu Burundi

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 29 October 2014 saa 10:49
Yasuwe :

Abanyarwanda 35 birukanwe mu Burundi, mu gihe hari abandi 8 bagejejwe muri Gereza ya Mpimba, naho bahasanga abababanjirijeyo. Leta y’u Burundi ivuga ko ikibazo cyabo ari uko badafite ibyangombwa byuzuye bibemerera gutura no gukorera i Burundi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Hermenegilde Harimenshi, atangaza ko abirukanwe ari abari barasabwe kuva mu gihugu mbere hose, bagakomeza kwinangira kugeza ubwo bibaye ngombwa gukoresha itegeko n’ingufu.
Nyuma yo gufunga abandi Banyarwanda (…)

Abanyarwanda 35 birukanwe mu Burundi, mu gihe hari abandi 8 bagejejwe muri Gereza ya Mpimba, naho bahasanga abababanjirijeyo. Leta y’u Burundi ivuga ko ikibazo cyabo ari uko badafite ibyangombwa byuzuye bibemerera gutura no gukorera i Burundi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Hermenegilde Harimenshi, atangaza ko abirukanwe ari abari barasabwe kuva mu gihugu mbere hose, bagakomeza kwinangira kugeza ubwo bibaye ngombwa gukoresha itegeko n’ingufu.

Nyuma yo gufunga abandi Banyarwanda umunani, hari abagiye ku biro bya Ambasade y’u Rwanda mu Burundi kwishinganisha, banasobanuza icyo bab bazira.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE mu Burundi yagize ati “Twaje aha kuri Ambasade kubagezaho ikibazo cyacu ... Abapolisi bakoze umukwabu ntibirirwa batubaza ibituranga ahubwo bahita batwara abantu, batanu bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba abandi batatu bafungiwe mu ishami rishinzwe ubutasi n’iperereza (Brigade spéciale de Rercherche/ BSR)”

Mu Banyarwanda bafungiwe muri Gereza ya Mpimba, amazina yamenyekanye ni André Ndagijimana, Christophe Habarurema, Emmanuel Sibomana na Safari Jean Claude. Hermenegilde Harimenshi Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi avuga ko hatirukanwa Abanyarwanda gusa, ko ahubwo n’abandi bose batujuje ibyangombwa birukanwa, nk’Abagande, Abanyekongo, n’abo mu bindi bihugu, ahatangwa urugero rwa Cote d’Ivoire.

Hermenegilde Harimenshi, Umuvugizi wa Polisi y'u Burundi

Hermenegilde Harimenshi yagize ati “Bafashwe kuko batujuje ibyo basabwa ngo bakomeze gutura mu Burundi. Ni yo mpamvu tubanyujije mu nzira nziza ngo bidafatwa nko kubirukana”. Harimenshi yongeraho ko abirukanwa biganjemo imburamukoro, amabandi, abatagira aho baba, n’abadafite ibyangombwa byemewe n’amategeko, agashimangira ko u Burundi atari ‘iyarara y’Isi yose’.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi atangaza ko “Nta gikuba cyacitse”

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Philippe Nzabonariba, yatangaje ko nta mpamvu yo kumva ko hari igikuba cyacitse, kuko abirukanwa atari Abanyarwanda gusa, kuko ngo n’umukwabu ukorwa nturebera izuba n’Abarundi, Abanyekongo, abo muri Uganda ndetse n’ao muri Cote d’Ivoire batujuje ibya ngombwa.

Nzabonariba Philippe, Umuvugizi wa Leta y'u Burundi

Nzabonariba avuga ko hari abashobora kubisakuza ku mpamvu za politiki, ko ariko nta kibazo cya dipolomasi cyangwa icy’ububanyi n’amahanga kiri hagati y’ibihugu , ati “Tubanye amahoro n’abaturanyi b’Abanyarwanda”

Philippe Nzabonariba, yongeraho ko nta Barundi bakorera mu Rwanda kuko ngo batoroherezwa mu mikorere yabo nk’uko Leta y’u Burundi yorohereza Abashoramari b’Abanyarwanda bashaka gukorera i Burundi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages